Umusifuzikazi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Umutoni Aline, yatangaje ko agiye kurega mu nkiko Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), nyuma y’amagambo aherutse kumuvugaho mu itangazamakuru amushinja imisifurira mibi.
Ibi byabaye nyuma y’uko ku mu gitondo cyo kuwa kabiri, taliki 21 Ukwakira 2025 mu kiganiro cya Radio1 & TV1 cyitwa “Rirarashe”, KNC yavuze ko Gasogi United yasifuriwe nabi mu mukino warangiye inganyije na Bugesera FC ubusa k’ubundi. Muri icyo kiganiro, KNC yashyize hanze ubutumwa bw’umuntu uvuga ko yandikiranye n’umusifuzi, maze akemeza ko uwo musifuzi ashobora kuba ari Umutoni Aline, wari mu basifuye uwo mukino.
Amakuru yizewe aturuka hafi kuri Umutoni Aline niko we yafashe icyemezo cyo kwitabaza ubutabera kugira ngo arengere izina rye n’icyubahiro cye nk’umukozi wabigize umwuga. Yavuze ko amagambo ya KNC yamusebeje imbere y’abanyarwanda ndetse anashobora kugira ingaruka ku kazi ke ka buri munsi mu mikino yo mu rwego mpuzamahanga.
Umutoni Aline ni umwe mu basifuzikazi b’Abanyarwandakazi bafite izina rikomeye muri Afurika, akaba yaranasifuye amarushanwa akomeye arimo AFCON Women ndetse n’imikino ya CAF Women’s Champions League.
Abakurikirana iby’imikino bavuga ko ibi bibazo hagati ya KNC na Umutoni Aline byakagombye gukumirwa hakiri kare cyangwa hakitabazwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu rwego rwo kugira ngo rikumire amagambo asenya no gukuraho icyizere ku basifuzi b’abagore.
Benshi basaba ko abayobozi b’amakipe bakwiye kwirinda gutangaza amakuru adafite gihamya, by’umwihariko iyo bijyanye n’abasifuzi, kuko bishobora kubangamira iterambere ry’umupira w’amaguru mu gihugu.
Umutoni Aline agiye kurega KNC kubera kumusebya mu itangazamakuruUmutoni Aline agiye kurega KNC kubera kumusebya mu itangazamakuru.


















