Mu gihe impano z’urubyiruko zikomeje kwigaragaza hirya no hino ku Isi, umuhanzi w’Umunyarwanda uzwi ku izina rya Le Poěte akomeje gukurura amaso ya benshi binyuze mu buhanzi bwihariye bw’ubusizi. Amazina ye nyakuri ni Ndayishimiye Rodrigue, akaba ari umwe mu bahanzi b’abanyempano bagaragaza ko inkomoko y’umuntu itari inzitizi ku nzozi.
Le Poěte yatangiye urugendo rwe rw’ubuhanzi mu mwaka wa 2018, atangirira mu nkambi y’Ibyumba mu Gihugu cy’u Rwanda. Nubwo ubuzima bwari butoroshye kubera ikibazo cy’amikoro make mu muryango we, ntiyigeze areka inzozi ze ngo zizimire. Yakomeje kwiyubaka gahoro gahoro, akoresha impano ye mu busizi nk’intwaro yo kugaragaza ibitekerezo bye ndetse no kuvuga ku buzima abamo.
Mu myaka yakurikiyeho, uyu musore yagiye yitabira amarushanwa atandukanye, aho yagiye yegukana ibikombe byinshi byamuhesheje izina mu rubyiruko. Ubuhanga bwe mu gutondeka amagambo, kuvuga ku buzima busanzwe mu buryo bw’ubugeni, no gukoresha ijwi rifite imbaraga, byatumye agenda amenyekana cyane.
Nyuma y’igihe, Le Poěte yaje kubona amahirwe yo kujya ku mugabane w’u Burayi, aho ubu abarizwa mu Gihugu cy’Ububiligi. Ni ho akomeje gukorera ibikorwa bye by’ubuhanzi, cyane cyane mu bijyanye n’ubusizi, aho agenda arushaho kunoza impano ye no kuyigeza ku rwego mpuzamahanga.
Si ubusizi gusa bumuranga, kuko ni n’umufotozi wabigize umwuga (professional photographer). Ibi bituma ubuhanzi bwe burushaho kuba bwagutse kandi bufite ubutumwa bwimbitse.
Vuba aha, Le Poěte yashyize hanze igisigo cyakoze ku mitima ya benshi, bitewe n’uburyo gikoranywe ubuhanga budasanzwe, amagambo arimo uburemere n’ubutumwa bwubaka. Iki gisigo cyamuhesheje igikundiro ku rwego rurenze urwo yari asanzweho, bituma benshi batangira kumwitaho no kumushimira ubuhanga buri muri icyo gisigo.
Le Poěte ni urugero rwiza rw’uko impano, iyo ihujwe n’umurava no kudacika intege, ishobora kugera kure. Uyu munsi, ari mu bahanzi bitezweho kuzamura izina ry’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga binyuze mu buhanzi bw’ubusizi.

















