Muri Kenya, mu ntara ya Vihiga, abaturage baguye mu kantu nyuma yo kumenya inkuru itangaje y’umusore w’imyaka 22 watwitse inzu y’ababyeyi be nyuma y’uko banze kumugurira igikapu yari yabasabye. Iyi nkuru yateje impaka nyinshi mu baturage, aho benshi bibajije uko umuntu mukuru nk’uyu yashobora kugira uburakari burenze kugeza aho asenya inzu y’ababyeyi be.
Nk’uko abatangabuhamya babivuga, uyu musore yari yasabye ababyeyi be amafaranga yo kugura igikapu gishya, ariko kubera impamvu zitazwi, barabyanga.
Ibi byatumye arakarira cyane ababyeyi be, maze afata umwanzuro ukomeye wo gutwika inzu yabo. Ibirimi by’umuriro byakongoye inzu yose, bikaba bivugwa ko nta kintu na kimwe cyarokotse muri iyo nzu.
Bamwe mu baturanyi bavuze ko basigaye bafite ubwoba kuko batigeze batekereza ko uwo musore yari afite ubushobozi bwo gukora igikorwa nk’icyo.
Umuturanyi umwe yagize ati: “Birababaje kubona umwana ateza ibyago bene aka kageni ababyeyi be bamureze kuva akiri muto. Ibi bigaragaza ikibazo gikomeye mu rubyiruko rw’iki gihe.”
Nyuma y’iki gikorwa, abashinzwe umutekano bahise bihutira kumufata, maze ashyikirizwa polisi kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.
Ubuyobozi bw’aka gace bwavuze ko iyi ari ingaruka mbi zituruka ku burakari budakosowe, ndetse no ku kibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Abaturage bakomeje gusaba ko hakwiye kujyaho gahunda zo guhugura urubyiruko ku bijyanye no gucunga neza amarangamutima no kumenya gukemura ibibazo mu nzira zitarimo urugomo. Bamwe banasabye ko leta yashyiraho ingamba zo gufasha ababyeyi kumenya uko bafasha abana babo gukura bafite imyitwarire myiza, kugira ngo ibikorwa nk’ibi bidakomeza kwiyongera.
