Mu Buhinde hakomeje gucicikana inkuru y’umusore utatangajwe amazina yafashe icyemezo kidasanzwe cyo gusezerana n’ihene, bakabana nk’umugore n’umugabo. Uyu musore avuga ko yahisemo uyu mwanzuro nyuma yo guhura n’ibibazo byinshi mu rukundo, aho yakundanye kenshi ariko agahura n’akababaro.
Amakuru avuga ko uyu musore yahuye n’ihurizo rikomeye mu mubano we n’abakobwa, aho inshuro nyinshi yagiye atabwa, agatatirwa cyangwa agahura n’uburiganya bw’abakunzi be.
Ibi byatumye atakaza icyizere mu rukundo gakondo, ahitamo gushaka umwihariko udasanzwe mu buzima bwe bw’urukundo.
Mu muhango wo gusezerana na ya hene, abaturanyi n’inshuti zabo batangaye cyane kuko bitari bisanzwe. Abari aho bavuga ko batigeze babona ikintu nk’iki, bamwe bakabifata nk’ubushishozi buke, mu gihe abandi bavugaga ko ari uburenganzira bwe bwo kwihitiramo uwo bashakanye.
Mu muco w’Abahinde, ubukwe bugira agaciro gakomeye kandi butegurwa mu buryo bukomeye. Gusa icyemezo cy’uyu musore cyatumye benshi bibaza niba koko ari icyemezo cyatekerejweho cyangwa niba ari uburyo bwo kwigaragaza no gutangaza rubanda.
Hari abavuga ko yaba ari igikorwa cy’ubushakashatsi cyangwa se inzira yo kugaragaza amarangamutima ye nyuma y’igihe kinini afite ibikomere by’urukundo.
Benshi mu batuye mu gace k’iwabo batangaje ko batunguwe n’iki gikorwa, cyane cyane ko ubusanzwe ubukwe bugirwa hagati y’abantu babiri. Nubwo nta mategeko abujije ibi mu Buhinde, ni kenshi ibikorwa nk’ibi bifatwa nk’ibidasanzwe.
Uyu musore, ubwo yasobanuraga impamvu yamuganishije kuri iyi myanzuro, yavuze ko yahisemo ihene kuko ari inyamaswa imwumva, itamubabaza cyangwa ngo imutenguhe. Yagize ati: “Narayikunze kuko ari yo nizeye, sinshaka kongera gutenguhwa mu rukundo.”
Uyu muhango w’ubukwe warabaye, ndetse uretse ibyo gushyingirwa, bivugwa ko uyu musore ashaka kubana n’iyo hene mu buzima busanzwe nk’umugore n’umugabo. Ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga byaratandukanye, aho bamwe babifashe nk’urwenya, mu gihe abandi babibonye nk’ikimenyetso cy’uko urukundo rushobora gutera ibikomere bikomeye.
