Muri ibi birori byabereye ahitwa ‘Atelier du vin’ mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi 2024 bamwe bumiwe, abandi barishima abandi bacika ururondogoro bitewe n’uyu musore wanyuzagamo buri uko abonye akanya akikoza imbere ahari hateguwe kwifotoreza abafana akahakaragira umubyimba, akabyina koko bigacika, ibyatumaga buri wese wari witabiriye ibi birori amuhanga amaso. Gusa bamwe byagezaho bibera urujijo kugeza n’aho batangiye kumwita umutinganyi dore ko bitewe n’uburyo yari yambaye kumenya ko ari umugabo/umusore byagoye benshi.
Byari bigoye kumenya ko atari inkumi, uretse kuba wamwegereye ukitegereza imiterere y’umubiri we cyangwa ukaba ubiganirijwe n’inshuti ze bari basohokanye nazo zitabashije kuba azamushyira hanze ngo zitangaze amazina ye dore ko bo bivugiraga ko ari ukuryoshya nta kibazo bamuziho cy’ubutinganyi.
Uretse uyu musore washyuhije abantu abandi agasiga abanjyije imbavu bitewe n’uburyo yabasekeje, ibi birori byitabiriwe n’abahanzi barimo Kenny K-Shot, Kenny Sol, Bruce The 1st n’abandi batandukanye bari bagiye gushyigikira Kivumbi hari hanarimo na Sacha Kate na Jeannine Noach.
Abitabiriye ibi birori bagize amahirwe yo kumva bwa mbere indirimbo zitandukanye kandi nyinshi mu ndirimbo zigize iyi album ndetse Kivumbi nyirizina anyuzamo anabaririmbira zimwe muri zo.
Uretse Kivumbi wataramiye abari bitabiriye ibi birori byo kumva album ye, abahanzi barimo Kenny K-shot, Kenny Sol na Bruce The 1st nabo bahawe umwanya basuhuza abakunzi babo.
Iyi album nshya ya Kivumbi yiswe ‘”Ganza” iriho indirimbo nka Nzakomeza, Streets yakoranye n’umuhanzi wo muri Uganda Joshua Baraka, Muhorakeye yakoranye na Riderman, Selfish yakoranye na Mike Kayihura na Ruti Joel, Impamvu, n’izindi nyinshi.