U Rwanda ruzatangira gukoresha umuti mushya wa Lenacapavir, uzwi ku izina rya Yeztugo, mu kurinda abantu kwandura Virusi itera Sida (HIV), guhera muri uyu mwaka wa 2026. Uyu muti wakozwe n’Ikigo cy’Amerika gikora inkingo, Gilead Sciences, kandi ubushakashatsi bwerekanye ko urinda umuntu ku rugero rwa 99,9%.
Lenacapavir Yeztugo ni umuti uterwa rimwe buri mezi atandatu, bivuze inshuro ebyiri mu mwaka, ugereranyije n’indi miti yari imenyerewe mu Rwanda, harimo ibinini umuntu afata buri munsi cyangwa urushinge rutanga ubwirinzi bw’amezi abiri.
Dr. Nzeyimana Zephanie, umukozi wa RBC, yavuze ko mbere y’uko uyu muti utangizwa, hazakorwa igenzura ry’ibigo by’ubuvuzi kugira ngo byite ku bantu bafite ibyago byo kwandura HIV, barimo ab’igitsina gore bakora uburaya n’abagabo baryamana n’abo bahuje igitsina, ndetse n’abafite virusi itera Sida.
Uyu muti uzatangirwa ubuntu, hamwe na serivisi zindi zijyanye nawo zifashwa n’ubwishingizi burimo na mituweli. Nubwo nta ngaruka zikomeye uzana, abazawuhabwa bazahabwa inama ku myitwarire n’uburyo bwo gutanga amakuru mu gihe habonetse ibimenyetso bidasanzwe.
Ibihugu byinshi muri Afurika, nka Zambia, Zimbabwe, Afurika y’Epfo na Eswatini, byamaze kwemeza uyu muti, mu gihe Botswana, Malawi, Tanzania na Uganda nabo bamaze kubyemeza, naho Kenya na Namibia bari mu byiciro bya nyuma byo gutangira gutanga uyu muti.















