Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yagaragaje amarangamutima n’akanyamuneza kadasanzwe nyuma yo gusinyisha rutahizamu ukiri muto, Noni Madueke, avuga ko azanye ubutwari n’icyizere gishya mu ikipe. Arteta yasobanuye ko igihe bari mu biganiro byo kumuzana, Madueke yamubwiye amagambo yamukoze ku mutima cyane.
“Igihe twavuganaga ngo tumusinyishe, naganiriye na Noni, ambwira ati: “Ndagiye, sinshobora gutegereza kwambara iyo myenda no gukinira ikipe yanyu!’” niko Arteta yibukije mu kiganiro n’abanyamakuru”.
Yakomeje agira ati: “Nahise mvuga nti: ‘Waouh, tumuzane rwose. Nari nabyemeye mbere, none ubu ndabyemera kurushaho.”
Ibi bigaragaza uburyo uyu mukinnyi ukiri muto ariko ufite icyizere gikomeye ndetse no gukunda ikipe agiye gukinira. Ku ruhande rwa Arsenal, byongeye kwerekana ko bafite gahunda nyinshi yo kubaka ikipe ifite abakinnyi bafite umurava n’umutima wo guharanira intsinzi.
Madueke, wakiniye Chelsea mbere y’uko yerekeza muri Arsenal, azwiho umuvuduko, guhanga udushya ku murongo w’ibumoso ndetse n’ubushobozi bwo gucenga. Abasesenguzi mu by’umupira w’amaguru bavuga ko azatanga byinshi mu ikipe ya Arteta, cyane cyane mu kuzamura urwego rw’imbaraga mu busatirizi.
Abafana ba Arsenal bamaze gutangira kugaragaza ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko uyu mukinnyi ari “umwana w’igihe kizaza” ushobora kuzagira uruhare rukomeye mu ntsinzi z’ikipe. Arteta na we ashimangira ko icyizere n’ubutwari Madueke yazanye ari isomo rikomeye ku bandi bakinnyi bose, kandi ko ari intangiriro y’ibyiza mu ikipe ya Arsenal.

