Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yinjiye muri sosiyete ikora imyambaro n’ibikoresho by’imikino Under Armour nk’Intumwa Mpuzamahanga ndetse n’Umuyobozi w’Ibyerekeye Imikorere (Director of Performance).
Ibi byatangajwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu mu birori byabereye i London, ahahuririye Arteta na Kevin Plank, washinze akaba na CEO wa Under Armour. Ni igikorwa cyari kigamije kumugaragaza ku mugaragaro nk’umwe mu bazafasha iyi sosiyete gukomeza gahunda yo guhindura imyumvire mu mupira w’amaguru no guteza imbere abakinnyi b’ejo hazaza.
Arteta azaba ari ambasaderi w’@uanext.london programme, gahunda ifasha urubyiruko rufite impano mu mukino w’amaguru kugira ngo rurusheho gukura mu rwego rw’ubushobozi no ku rwego mpuzamahanga.
Mu butumwa yageneye abafana, Arteta yagize ati: “Indangagaciro zacu mu gushaka kuba indashyikirwa ziratandukanye ariko zifitanye isano ikomeye, kandi nizeye ko njye namwe tuzagera ku bintu bikomeye mu mupira w’amaguru ndetse no kwamamariza iyi sosiyete.”
Iyi gahunda nshya izatuma Arteta akorana n’iyi sosiyete mu bikorwa bitandukanye, birimo gukorana n’abakinnyi bato, gufasha mu bushakashatsi ku mikorere y’abakinnyi, ndetse no gutanga ubunararibonye bwe nk’umutoza uri ku isonga mu Bwongereza.
Amasezerano yamaze gushyirwaho umukono, bivuze ko “Arteta na sosiyete ya Under Armour” batangiye gukorana ku mugaragaro. Ni intambwe nshya mu rugendo rwa Arteta, rugamije gusiga izina rikomeye mu mupira w’amaguru ku Isi.
