Ihuriro rya AFC, ribarizwamo mu mutwe wa M23, ryatangaje kuri iki Cyumweru ko ikirere cy’akarere ka Goma cyafunzwe ku ngendo z’indege, mu gihe imirwano irushaho gukara mu bice bikikije uyu mujyi. Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa M23 mu bijyanye na politiki, yabitangaje mu itangazo ryashyizwe hanze, ashimangira ko ingabo z’amahanga ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zigomba guhagarika ibikorwa byo guhohotera abaturage b’inzirakarengane.
Muri iri tangazo, Kanyuka yibukije ko ingabo za SAMIDRC, zirimo n’iz’u Burundi, ziregwa n’uyu mutwe kuba zikomeje ibikorwa byo gusahura no kwica abaturage, ibintu we yise “ubugizi bwa nabi bugamije iterabwoba”. Yavuze ko niba izi ngabo zidahagaritse ibyo bikorwa, zizafatwa nk’abafatanyacyaha mu bibazo bikomeje kwibasira abaturage ba Congo.
Ku rundi ruhande, imirwano ikomeje gufata indi ntera mu nkengero za Goma, aho umutwe wa M23 wiyemeje gufata uyu mujyi.
M23 yashyiriye igitutu ingabo za leta ya Congo, FARDC, aho yazihaye amasaha 48 kuba zivuye muri Goma. Aya masaha arimo kugenda ashirana n’amakuru y’uko hari ibitero by’intambara byafashe indi ntera mu duce tumwe twa Goma no mu nkengero zayo.
M23 ivuga ko yafashe umwanzuro wo gufunga ikirere cya Goma kugira ngo irinde ko hakomeza koherezwa ibikoresho bya gisirikare cyangwa ingabo z’amahanga zishobora kubangamira imishinga y’uyu mutwe. Abaturage bo muri Goma batangiye guhungira mu bice byegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda, abandi bakaba bihishe mu bihuru bitandukanye.
Muri rusange, Goma ni agace ka stratejiya gakomeye, gafite umwihariko mu bukungu bwa RDC ndetse no mu bijyanye n’ubutaka. Iyi nkundura y’intambara iri guteza impungenge mpuzamahanga, aho ibihugu byinshi byasabye ko hagira igikorwa mu maguru mashya kugira ngo abaturage b’inzirakarengane badakomeza kubigenderamo.
Magingo aya, abakurikiranira hafi iki kibazo bavuga ko umutekano mu karere k’ibiyaga bigari uri mu kangaratete, bitewe n’uko amakimbirane nk’aya ashyira mu kaga amahoro n’ituze by’akarere. Ingamba zikwiye gufatwa ni ingenzi, kugira ngo hakumirwe ko iyi ntambara ikwira mu bindi bihugu bihana imbibi na Congo.