Ikinyamakuru mpuzamahanga cya Forbes cyashyize hanze urutonde rw’abanyamerika bagize uruhare rukomeye mu guhanga udushya, bagahindura Isi binyuze mu bitekerezo byabo byihariye byababyariye inyungu zikomeye ndetse bikanagira ingaruka nziza ku iterambere ry’ikoranabuhanga n’ubukungu.
Kuri uru rutonde, Elon Musk ni we waje ku mwanya wa mbere, ashimirwa ibikorwa bye byateje impinduka zikomeye mu bijyanye n’imodoka zikoresha amashanyarazi binyuze muri Tesla, ndetse n’imishinga y’ikirere ayoboye muri SpaceX. Uretse ibyo, Musk anazwi mu guteza imbere ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge bukorano (AI) ndetse no mu mishinga igamije koroshya ubuzima bwa muntu ku Isi no hanze yayo.

Ku mwanya wa kabiri haje Jeff Bezos, washinze Amazon, sosiyete yahinduye uburyo abantu bagura ibicuruzwa ku Isi yose. Bezos yashyize imbaraga mu guteza imbere ubucuruzi bwo kuri internet, bituma Amazon iba imwe mu masosiyete afite agaciro kanini ku Isi.

Bill Gates, umwe mu bashinze Microsoft, yaje ku mwanya wa gatatu. Uruhare rwe mu guteza imbere mudasobwa zigezweho rwagize uruhare runini mu koroshya imikorere y’Isi y’ikoranabuhanga. N’ubwo atakiri mu buyobozi bwa Microsoft, aracyafatwa nk’umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu guhindura Isi y’ikoranabuhanga.

George Lucas, wamamaye mu gukora filime zirimo Star Wars, yaje ku mwanya wa kane kubera udushya yazanye mu myidagaduro, naho Jensen Huang, uyobora Nvidia, aza ku mwanya wa gatanu kubera uruhare rwe mu guteza imbere ikoranabuhanga rya mudasobwa zifasha mu mikino no mu bwenge bukorano. Aba bose bagaragaza ko guhanga udushya bishobora guhindura Isi no kubyara inyungu zikomeye.












