
Polisi yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Senior Superintendent of Police (SSP) Julius Ahimbisibwe wahoze ayobora urwego rwa Polisi rwa Jinja Road i Kampala, waje gusangwa yapfiriye mu cyobo cy’imisarani kiri mu rugo rwe ruherereye Nakitokolo, Nsangi mu karere ka Wakiso.
Abatawe muri yombi barimo ushinzwe umutekano mu mudugudu, umuturanyi, umukozi wo mu busitani (shamba boy), ndetse n’umugore wa nyakwigendera, bose bakaba bari mu bantu ba mbere bageze ahabereye ubwo bwicanyi.
Amakuru ya mbere yatanzwe ku biro bya polisi bya Nsangi avuga ko umurambo wa Ahimbisibwe wabonetse mu gitondo cya Pasika (Easter Monday), warangwaho ibimenyetso by’uko yawuzingiyemo imigozi itukura ku mutwe no ku ijosi.
Ahimbisibwe yari amaze igihe ahagaritswe ku mirimo guhera mu kwezi kwa Werurwe 2024, akekwaho kurasa no gukomeretsa uwahoze ari umugore we mu makimbirane yo mu rugo yabereye mu rugo rwabo ruri ahazwi nka Masaka road. Nyuma yaho yakomeje gusaba gusubizwa mu kazi ariko ntibyamuhira.
Raporo ya Polisi ivuga ko Abdul Ziwa, wari kumwe n’umugore wa nyakwigendera, ari we wamenyesheje polisi ahagana saa munani z’ijoro (2:00am) ko babonye umurambo mu cyobo cy’imisarani.
“Abapolisi bageze aho byabereye basanga umurambo koko uri mu musarane, barawukuramo. Hatangiye iperereza rigamije kumenya niba koko nyakwigendera yiyahuye,” nk’uko iyo raporo ibivuga.
Nubwo byari bigoye kuvugana n’umuvugizi wa Polisi ya Kampala Metropolitan, Patrick Onyango, ubwo iyi nkuru yandikwaga, hari inshuti za hafi za Ahimbisibwe zivuga ko yari amaze igihe ahanganye n’ibibazo byaba ibiteye inkeke ku giti cye no mu kazi.
“Mu minsi ishize, yahoraga ahamagara inshuti yanjye, bahoze bakorana kuri Jinja Road, amusaba kumutera inkunga y’amafaranga. Bivugwa ko yari amaze igihe ahanganye n’ikibazo cy’ubusinzi ndetse no kwiheba gukabije, ibintu bishobora kuba byamugejeje ku kwiyahura,” nk’uko byatangajwe n’inshuti ye y’imbere ikorera muri Polisi.
Urupfu rwa Ahimbisibwe ruzanye impungenge mu nzego za polisi n’abakora mu by’ubuzima bwo mu mutwe, dore ko abapolisi biyahura bakomeje kwiyongera mu myaka ya vuba.
Impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe, Edward Bantu, wigeze kuyobora itsinda ryasuzumaga imitekerereze n’ubuzima bwiza bwo mu mutwe bw’abapolisi mbere y’uko hafungwa kubera Covid-19, yagaragaje ko hari icyuho gikomeye mu nkunga abapolisi bakeneye.
“Abambaye impuzankano ya gisirikare cyangwa iya polisi, nk’abandi bantu bose, bahura n’ibibazo. Ariko akenshi nta n’umwe baba bafite wo kubibwira,” Bantu yasobanuye.
Yongeyeho ko hakenewe uburyo buhoraho bwo kubafasha:
“Ni ngombwa gushyiraho gahunda zihoraho zo kuganira, aho abapolisi babasha gusangiza abandi ibibazo bafite, kandi ubuyobozi bwa polisi bugomba gushyiraho uburyo bwo kubakemurira izo mbogamizi.”
Nubwo raporo ya mbere ivuga ko bishoboka ko ari kwiyahura, hari bamwe mu bapolisi n’abandi bakurikirana iby’ubutabera bakeka ko hari ubundi bugizi bwa nabi bushobora kuba bubihishe inyuma. Mu gihugu, hakunze kugaragara ibyaha by’ubwicanyi aho imibiri ishyirwa mu byobo by’imisarani, ndetse hari imanza nyinshi zagaragaye mu myaka icumi ishize zifitanye isano n’ibi.
Mu kwezi kwa Nzeri 2024, umurambo wa Esther Mulelenge wari umaze imyaka ibiri yaraburiwe irengero muri Njeru Municipality, wabonetse mu musarane. Mu kwezi kwa Gashyantare 2022, indi mibiri ibiri irimo uwa Patrick Turyasingura, yabonetse mu musarane w’aho Charles na Naome Tumwine batuye muri Kabowa.
Mu 2021, Francis Onebe w’imyaka 63 yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we Mary Immaculate Aiso Onebe, akamujugunya mu musarane w’urugo rwabo ruri i Muyonyo. Kugeza ubu aracyafungiye i Luzira, ategereje igifungo gishobora gutangazwa n’Urukiko Rukuru.
Mbere yaho, mu mwaka wa 2015, Urukiko Rukuru rwemeje igihano cy’urupfu rwari rwahawe umucuruzi Tom Nkurungira uzwi nka Tonku, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uwahoze ari umukunzi we Brenda Karamuzi, umurambo we ukaba warabonetse mu musarane mu mwaka wa 2011.
Umucamanza Rugadya Atwooki yagize ati: “Ibimenyetso ubushinjacyaha bwatanze byagaragaje neza ko Nkurungira ari we wagize uruhare runini muri ubwo bwicanyi.”