Vestine na Dorcas ni itsinda ry’abakobwa babiri bavukana, rikunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Bazwi cyane mu ndirimbo zisingiza Imana zirimo Iriba, Simpagarara, Adonai, Neema, Ihema, Umutaka, Ibuye, Nzakomora, Nahawe Ijambo, Ku Musaraba, Si Bayali, Isaha, n’izindi nyinshi zikundwa na benshi.
Vestine na Dorcas bavuka mu Karere ka Musanze. Ishimwe Vestine Taricy, umukuru akaba ari nawe mukuru, yavutse ku wa 2 Gashyantare 2004, naho murumuna we Kamikazi Dorcas yavutse ku wa 28 Kamena 2006. Ni abana ba Uzamukunda Elizabeth na Nizeyimana Mazimpaka, bakomoka mu muryango w’abana batandatu: abakobwa bane nโabahungu babiri.
Vestine na Dorcas baririmba muri Goshen Choir yโi Musanze. Ku giti cyabo, batangiye umuziki mu mwaka wa 2018 ariko byโumwihariko mu 2020 batangiye gukorana na MIE Empire, iyoborwa nโumunyamakuru Murindahabi Irรฉnรฉe, akaba ari nawe ufasha mu micungire yโumuziki wabo kugeza ubu.
Mu mateka yโumuziki wabo, ku wa 24 Ukuboza 2022 bakoze igitaramo cyabo cya mbere cyabereye muri Camp Kigali. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi barimo abanyamwuka nka Apostle Mignonne Kabera, abahanzi nka Aline Gahongayire, ibyamamare nka Coach Gael, Miss Muyango Claudine, Alex Muyoboke, Bamenya, n’abandi.
Apostle Mignonne yabahaye impano yโamafaranga yโu Rwanda miliyoni imwe (1,000,000 Frw). Kuri icyo gitaramo, bamuritse album yabo ya mbere yaguzwe akayabo ka miliyoni 15 Frw.
Inkuru imaze iminsi ivugwa ni iy’uko Ishimwe Vestine, akaba ari nawe mukuru, yamaze gusezerana mu Murenge n’umukunzi we Ouedraogo Idrissa, ukomoka mu gihugu cya Burkina Faso. Idrissa wโimyaka 42, akaba azwi nkโumugabo ukize cyane, yashimye byimazeyo Vestine, maze yiyemeza kumutwara ngo babane akaramata.
Iri tsinda rikomeje gufatwa nkโumusemburo wโimpinduka nziza mu muziki wa Gospel mu Rwanda, rikaba riharanira gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zabo zifatika kandi zifasha imitima ya benshi.