Umwami w’Ubwongereza, King Charles III, yatangaje ko akunda indirimbo ya Davido yitwa Kante, ndetse yemeza ko iyi ndirimbo yatumye akunda ururimi rwa Pidgin rwo muri Nigeria.
King Charles III yagarutse kuri ibi binyuze mu kiganiro yagiranye na Apple Music The King’s Music Room, aho yavuze ko akunze cyane indirimbo Kante ya Davido yakoranye na Fave.
King Charles III yavuze ko iyi ndirimbo ya Davido yamufashije gusobanukirwa umuco wa Nigeria no kumva uburyohe bw’ururimi rwaho. Yagize ati: “Hari ikintu cyihariye kuri iyi ndirimbo. Yatumye nifashisha amagambo make ya Pidgin, kandi nshaka kwiga andi menshi.”

Umwami Charles III yongeyeho ko ururimi rwa Pidgin rufite umwihariko n’umwimerere utuma uba nk’uwinjira mu muryango mugari wa Afurika y’Iburengerazuba. Ati: “Iyo wumvise indirimbo nk’izi, ubona uburyo ururimi rukomeza kunga ubumwe abantu b’ingeri zitandukanye. Ndifuza kuzagera muri Nigeria maze nkavugana n’abaturage muri Pidgin.”
Si ubwa mbere umwami agaragaje inyota yo gusobanukirwa ibijyanye n’umuco w’ibindi bihugu, cyane cyane ibifite amateka yihariye afitanye isano n’Ubwongereza.
N’ubwo Pidgin ari ururimi rudakunze kwigwa mu mashuri nk’indimi zemewe, rukoreshwa cyane mu bucuruzi, itumanaho no mu buhanzi muri Nigeria, Ghana, Liberia n’ahandi muri Afurika y’Iburengerazuba.
Iyi ndirimbo Kante ya Davido iri kuri album Timeless yasohotse mu 2023, ikaba yarakunzwe cyane n’abakunzi b’umuziki wa Afrobeat.
Fave, umuhanzikazi wayikoranye na Davido, yagaragaje impano idasanzwe yatumye indirimbo igira umwimerere n’uburyohe bwihariye.
Uko umwami Charles III akomeje kugaragaza inyota yo kumenya Pidgin, ni ikimenyetso cy’uko umuco wa Afurika ukomeza kugira ingufu ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko binyuze mu muziki. Bishoboka ko mu gihe azaba asuye Nigeria, azagerageza kuvuga Pidgin nk’uko yabitangaje, bikaba byaba amateka mashya ku mwami w’Ubwongereza.
