
Umusore wo muri leta ya Wisconsin yatawe muri yombi mu kwezi gushize akurikiranyweho ibyaha bikomeye, birimo kwica ku bushake abantu babiri. Abashinzwe iperereza ku rwego rw’igihugu batangaje ko uwo musore yari afite umugambi munini wo kwica Perezida Donald Trump no guhirika ubutegetsi.
Uwo musore w’imyaka 17 witwa Nikita Casap, yashinjwe kwica nyina Tatiana Casap, w’imyaka 35, na sebukwe Donald Mayer, w’imyaka 51, nk’uko byatangajwe n’ishami rya Polisi ya Waukesha County.

Imibiri y’aba bombi yabonetse mu rugo rwabo ruherereye i Waukesha, hafi kilometero 27 uvuye i Milwaukee, nyuma y’aho Polisi ihamagawe ku wa 28 Gashyantare gusuzuma uko abo bantu bameze kuko hari hashize igihe batitabaza telefoni, nk’uko Polisi yabitangaje.
Nk’uko ibyangombwa by’urukiko byashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu bibigaragaza, ayo maraswa ya Nikita Casap yari igice cy’umugambi mugari wo kwica Perezida Trump, uwo musore akaba yiyitaga umwe mu banyamuryango b’itsinda ry’iterabwoba ryo ku ruhande rw’abahezanguni rizwi nka Order of Nine Angels. Yizeraga ko ubwo bwicanyi bwazamura impinduramatwara ya politiki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bivugwa kandi ko Casap yaguze drone n’ibiturika (bombes), n’ubwo byaba ari igice, abiteganya kubikoresha mu gitero.
Kugeza ku Cyumweru, abamwunganira mu mategeko ntibari bwaboneke ngo bagire icyo batangaza kuri icyo kibazo.
Ku rutonde rw’ibimenyetso rwasanzwe kuri telefoni ya Casap harimo inyandiko yise “manifesto” irimo amafoto n’amagambo ashimagiza Adolf Hitler, ndetse n’amabwiriza y’ukuntu abandi bashobora gukora ibiturika.
Casap yagize ati:
“Niturimbura perezida ndetse bishoboka tukarimbura na visi perezida, nta kabuza ko hazaba imvururu mu gihugu.”
Nk’uko bigaragara mu byangombwa bya leta, Polisi yasanze umurambo wa nyina wa Casap ufunze mu bitambaro ku wa 28 Gashyantare, nyuma y’uko nyirabukwe wa Mayer ahamagaye avuga ko amaze iminsi atabasha kuvugana na bo kandi ko Casap amaze ibyumweru bibiri atajya ku ishuri.
Mu igenzura rya kabiri mu rugo, Polisi yasanze n’umurambo wa Mayer nawo wihishe mu bitambaro. Basanzeyo kandi fagitire y’imbunda yo mu bwoko bwa .357 Magnum, nyamara iyo mbunda ntiyari mu rugo.
Bishingiye ku byatangajwe n’abaturage, amashusho ya camera zo ku muhanda n’amakuru yaturutse muri telefoni, ubuyobozi bwemeje ko Mayer yishwe ku itariki ya 11 Gashyantare ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba (6:30 PM), naho nyina wa Casap akicwa nyuma y’amasaha abiri.
Amashusho yo ku itariki ya 12 Gashyantare yerekanye Casap ari kumwe n’imbwa y’umuryango ari ku cyapa cy’amakamyo i Walcott, Iowa, atwaye imodoka ya Mayer.
Ku wa 28 Gashyantare, iyo modoka ya Mayer yagaragajwe ko yibwe. Polisi yo muri WaKeeney, Kansas, yahagaritse Casap kuri uwo munsi maze basanga imbunda ya .357 Magnum iri ku butaka mu ntebe y’imbere.
Basanzemo kandi amasasu, amafaranga menshi y’amadolari n’ama-euro, telefone na porotefe y’ababyeyi be bombi.
Casap yashinjwe ubujura no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Nyuma yaje kongerwaho ibindi byaha bikomeye, harimo no gushinjwa kwica abantu babiri ku bushake ndetse no guhisha imibiri yabo, nk’uko Polisi ya Waukesha yabitangaje.
Biteganyijwe ko azitaba urukiko bwa mbere ku itariki ya 7 Gicurasi.