Umwongereza w’imyaka 20, Zoe Backstedt, yongeye kwandika izina rye mu mateka y’umukino w’amagare ubwo yegukanaga umudali wa Zahabu mu irushanwa rya Individual Time Trial (ITT) ry’abakobwa batarengeje imyaka 23. Ni isiganwa ryabereye ku ntera y’ibilometero 22,6, aho uyu mukinnyi yitwaye mu buryo budasanzwe akoresheje iminota 30 n’amasegonda 56, akarusha abandi bakobwa bose bahatanaga.
Backstedt yanyuze kuri Marie Schreiber, umukinnyi ukomoka i Luxembourg wahagurutse iminota itatu mbere ye, maze amucaho nk’inkuba y’amahindu.
Byagaragaje ko uyu mwongereza afite imbaraga n’ubuhanga budasanzwe, ndetse n’ubushake bwo gukomeza gutera imbere muri uyu mukino.
Iyi ntsinzi ishyira Zoe mu rwego rwo hejuru rw’abakiri bato bazaba bagomba gukurikiranwa mu bihe biri imbere. Abasesenguzi b’uyu mukino bavuga ko afite ejo hazaza heza, kuko atangiye kugaragaza ko afite ubushobozi bwo guhatana no ku rwego rw’Isi mu kiciro cy’abakuru.
Uyu mudali wa Zahabu ni ikimenyetso cy’uko imyitozo, umuhate, n’ubushake bwo guhatana bishobora kugera ku musaruro wifuzwa.
Ni ishema rikomeye ku Bwongereza kubona umukobwa muto nk’uyu yegukanye intsinzi nk’iyi, kandi bikaba byerekana ko Abasore n’abangavu mu mukino w’amagare bagira uruhare rukomeye mu gusigasira no kongera ibikombe by’icyubahiro. Backstedt, mu magambo ye nyuma y’isiganwa, yavuze ko yumvaga afite icyizere ariko atari yiteze kwitwara kuri urwo rwego, ahamya ko byamushimishije bikomeye kandi bigatuma yiyumvamo icyizere cy’ahazaza.
Ubu, abakunzi b’amagare mu Bwongereza no ku Isi yose biteze kureba intambwe izakurikiraho muri urwo rugendo rwe rujyanye n’amateka yo kwandika izina mu bihe bizaza.
