
Umwuzukuru wa Dr. Oz yikubise hasi muri Oval Office… Mpora niteguye gufasha!!!
Akazi ka Dr. Oz ntikigira ikiruhuko… kuko umwe mu bazukuru be yikubise hasi ubwo habaga umuhango wo kurahira kuri we mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu — bituma ahita yitabazwa!!!
Ugomba kureba ayo mashusho… Perezida Donald Trump yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’igihugu cya Iran muri Oval Office, ari kumwe na Dr. Oz na Robert F. Kennedy Jr. bari inyuma ye, ubwo ako kanya habayeho urusaku mu cyumba byose bihagarara.
Wumvana umukobwa wa Dr. Oz witwa Daphne asakuza ati: “Phil yikubise hasi, Phil yikubise hasi, Papa, genda”… maze ahita yihutira kugana umwuzukuru we, Philomena Bijou.
Amahirwe ni uko Phil yahise yongera guhagarara nta gihe kinini bitwaye… maze asohokana na nyina mu cyumba, mu gihe Dr. Oz yasigaye hamwe na Perezida Trump.
Dr. Oz yari akimara kurahizwa nka Muyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwishingizi mu kwivuza ku baturage (Centers for Medicare and Medicaid Services), arahizwa na Robert F. Kennedy Jr., Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuzima.

Uwo mugabo ahora ahari igihe gikwiye… muri Kamena 2024, yafashije umuntu wari uri mu ndege wari ufite ikibazo gikomeye cy’ubuzima… naho muri Werurwe 2021, yagaragaje ubutwari bukomeye ku kibuga cy’indege cya Newark, akoresheje imashini izura abarwaye umutima (defibrillator) ku mugabo wari umaze kugwa hasi.
Ngiyo iyo migirire, Muganga!!!