
Umuhanzi ukizamuka witwa Uncle Chumi yasabye indishyi zingana na miliyoni 30 z’amashilingi ya Uganda kuri Spice Diana n’umujyanama we Roger, abashinja gukoresha indirimbo ye “Gwokute Gwobba” mu buryo butemewe mu kuyikoramo remix.
Nubwo Spice Diana yaje gusiba iyo remix kuri YouTube ye, Chumi avuga ko igihombo cyari cyamaze kuba kandi ko akeneye guhabwa indishyi.
Chumi yagaragaje uburyo yashoye amarangamutima n’imari mu ndirimbo ye, avuga ko yayishingiyeho icyizere cyo guhindura ubuzima bwe.
Ati: “Ndabasabye kumpa miliyoni 30 kuko bose bafite uburenganzira ku ndirimbo yanjye. Miliyoni 10 nzayiha abantu bamfashije kuva kera, naho miliyoni 20 nzubakiramo imva ya mama na papa.”
Uretse ibyo, Chumi yanashinje Roger, umujyanama wa Spice Diana, kuba ari inyuma y’iterabwoba rikorwa ku mbuga nkoranyambaga rigamije kumutesha agaciro no kumucecekesha.
Nubwo hari igitutu ari gushyirwaho, yavuze ko ubuhanzi atari bwo buzima bwe bw’ibanze ahubwo ari uburyo yari yiyambaje kugira ngo ashake uko yakwiteza imbere.
Ati: “Nabwiye Roger ko nzi guhinga, nzi gutwara taxi na boda, nzi gukora akazi kose kaboneka nubwo ntakora umuziki.”
Yasoje agira ati: “Ndi umuntu wumva ibintu, sinjye wa bandi batekereza ko ndi umuswa. Nkeneye ubufasha bw’abakuze mu muziki kugira ngo mbone ubutabera.”
