Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, haravugwa igitutu cy’umutekano muke cyongeye kugaragara mu gace ka Rugezi, kari muri teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho abarwanyi b’ihuriro rya Wazalendo bongeye kugaragara ku misozi y’aho.
Ubutumwa bwatanzwe n’umwe mu batuye muri ako gace bwemeza ko aba barwanyi ba Mai-Mai bongeye kugaruka mu bice bya Marango na Muchikachika, nubwo gahunda yabo nyayo itaramenyekana.
Uyu muturage yavuze ati: “Turaho, ariko bwa Mai-Mai turi kuburangiza ku Marango. Buri kurereta za Muchikachika. Ntituramenya gahunda yabwo.”
Icyakora, imitwe ya Twirwaneho na M23 isanzwe igenzura ako gace kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2025, iratangaza ko ihora yiteguye.
Uyu muturage ati: “Twirwaneho itegereje icyo buriya bwa Mai-Mai bukora. Nibaza ko bwabonye amasomo ku bitero byabanje.”
Mu kwezi kwa gatatu, Rugezi yavuye mu maboko y’ingabo za Leta ya Congo nyuma y’imirwano ikaze, ihita ifatwa na M23 na Twirwaneho.
Icyo gihe, ingabo za Leta zaratsinzwe zirasubira inyuma zihungira mu bice bya Rulenge, Gasiro na Mirimba, aho hazwi nka kimwe mu birindiro bya FDLR, Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi n’Imbonerakure.
Ubu, ingabo za Leta n’abo bafatanyije baragerageza kongera kwigarurira Rugezi, binyuze mu bitero bava muri ibyo bice byavuzwe haruguru. Ariko, uko bagiye bagaba ibitero kuri Twirwaneho na M23, byarangiraga batsinzwe, basiga ibikoresho byinshi by’intambara ndetse n’ubuzima bwa bamwe mu basirikare babo.
Rugezi rero yasubiye mu bihe by’impagarara n’ubwoba, abaturage baho bahangayikishijwe n’uko amahoro atangiye gusagamba ashobora kongera kubura.
