Konti ya TikTok y’umunyarwenya w’icyamamare Jose Angel Napi Ondo uzwi cyane ku izina rya Napi Official, ukomoka muri Guinée Equatoriale, yahagaritswe itunguranye nyuma yo kugera ku bayikurikira barenga miliyoni 5.2. Konti ye ntiyongera kugaragara ku rubuga rwa TikTok, ibintu byahise bitera urujijo mu bakunzi be hirya no hino ku Isi.
Napi ubusanzwe uba i Madrid muri Espagne, ni umwe mu banyarwenya bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri TikTok aho yari amaze kwigarurira imitima ya benshi kubera amashusho y’udushya yigana abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Aya mashusho, kimwe n’andi akubiyemo imivugirwe n’imitekerereze isetsa, yamuhesheje umwanya udasanzwe mu ruganda rw’iby’urwenya, ndetse anatumirwa mu bitaramo bitandukanye byo mu bihugu bitandukanye, harimo n’u Rwanda aho yigeze kugaragara mu bitaramo bya GenZ Comedy Show.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Napi yemeje ko konti ye yahagaritswe, ariko yanze kugira byinshi abivugaho cyangwa gusobanura icyabiteye.
Ibi byahise bituma abakunzi be bibaza byinshi, bamwe bakeka ko bishobora kuba byatewe n’imyitwarire idahura n’amategeko ya TikTok, abandi bakemeza ko bishobora kuba ari amakosa y’ikoranabuhanga.
Kugeza ubu, abamukurikira bari gukomeza kumushyigikira banyuze ku mbuga nkoranyambaga ze zisigaye, bamwifuriza ko yongera kubona konti ye cyangwa agatangiza indi nshya.

