Uwitwa Aburamu, ni umuntu nyamukuru muri Bibiliya, ufatwa nka se wabizera mu idini rya kiyahudi, abakirisito, n’abayisilamu. Inkuru ye iboneka mu gitabo cy’Intangiriro, ivuga ku rugendo rwe kuva muri Mezopotamiya yerekeza i Kanani.
Aburamu yavukiye muri Ur y’Abakaludaya, yabaga mu basenga ibigirwamana aza kubavamo. Ariko, Imana yamuhamagaye kuva mu gihugu cye, maze ajya mu kitazwi amusezeranya kumugira “ishyanga rikomeye” mu Itangiriro 12: 2-3.
Mu gikorwa cyo kwizera kutajegajega, Aburamu yarumviye, afata umugore we Sarayi na mwishywa we Loti baragenda. Nubwo yizeraga, Aburahamu yahuye n’ibibazo byinshi.
We na Sarayi bakomeje kubaho batabyara abana imyaka myinshi, Imana yongeye gushimangira isezerano ryayo, ihindura izina rya Aburamu amwita Aburahamu, bisobanura “se wamahanga menshi, se w’imbaga nyamwinshi” naho Sarayi amwita Sara.
Ku myaka 100 yaramaze atabyara, Sara yabyaye Isaka, umwana w’isezerano. Ukwizera kwa Aburahamu kwageragejwe igihe Imana yamusabye gutamba Isaka. Aburahamu yarabyubahirije nkuko yari afite kwizera bidasanzwe ariko ahagarikwa n’umumarayika mu gihe yari yatangiye kubyubahiriza, yerekana kumvira byimazeyo ‘Itangiriro 22: 1-14’.
Umurage wa Aburahamu urimo isezerano ryo gukebwa, bishushanya umubano wihariye n’Imana. Aburahamu yashyinguwe mu buvumo bwa Machpela i Heburoni, ari kumwe na Sara.
Amateka ya Aburahamu yerekana kwihangana, no kwizera amasezerano y’Imana. Isezerano yagiranye n’Imana ryabaye urufatiro rw’amadini asenga imana imwe rukumbi yo mu Ijuru.