Urukiko Rukuru rwa Kigali rwafashe icyemezo cyo gukomeza gushyigikira igihano cyari cyahawe umunyamideli Moses Turahirwa, washinze inzu y’imideli izwi nka Moshions, rumuhamya ibyaha bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no guhimba inyandiko.
Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 30 Werurwe 2026, kikaba cyashimangiye imyanzuro yari yarafashwe mbere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu mwaka wa 2024. Muri icyo gihe, uru rukiko rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ingana na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu bujurire bwe, Turahirwa yari yasabye ko yagabanyirizwa igihano cyangwa se agahabwa igifungo gisubitse, kugira ngo abashe gukomeza kwivuza ari hanze y’igororero. Icyakora, Urukiko Rukuru rwasanze nta mpamvu zifatika zatuma ahindurirwa icyemezo cyafashwe mbere, bityo rutesha agaciro ubujurire bwe.
Ibi bisobanuye ko Turahirwa agomba gukomeza kurangiza igihano cy’imyaka itatu yakatiwe, kikaziyongera ku kindi gihano cy’umwaka umwe yari asanzwe arimo gukatirwa mu rundi rubanza na rwo rujyanye no gukoresha ibiyobyabwenge. Biteganyijwe ko uwo mwaka umwe azawusoza muri Mata 2026, mbere y’uko atangira kubara imyaka itatu mishya yemejwe n’urukiko.
Iki cyemezo cy’urukiko kigaragaza ko inzego z’ubutabera zikomeje gufata ingamba zikomeye mu guhangana n’ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, hatitawe ku mwuga cyangwa izina umuntu afite mu muryango nyarwanda.
















