Kuri uyu wa 04 Gashyantare 2026, Urukiko rwasuzumye ubujurire bwa Dj Toxxyk wasabaga ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze cyateshwa agaciro, bityo akarekurwa by’agateganyo. Dj Toxxyk yavuze ko atanyuzwe n’uko raporo y’umudugudu yakoreshejwe mu rubanza rwe, asobanura ko yakozwe igihe yari afunze muri gereza kandi ko atigeze ayisoma cyangwa ngo ayigireho icyo ayivugaho.
Yongeye gusobanura ko icyaha ashinjwa ari ubwicanyi budaturutse ku bushake, kuko byaturutse ku mpanuka yabaye atabigambiriye. Yavuze ko iyo mpanuka itari igikorwa cy’ubugizi bwa nabi, bityo ko yakabaye ifatwa nk’iyabaye ku bw’impanuka itateguwe.
Dj Toxxyk kandi yagaragaje ko yapimwe ibiyobyabwenge inshuro eshatu, ariko ko atigeze ahabwa ibisubizo by’izo raporo, bityo ko atafungirwa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge hatagaragajwe ibimenyetso bifatika.
Mu byo yifashishije asaba gufungurwa by’agateganyo, yavuze ko afite umwana akeneye kwitaho, ndetse ko ababyeyi be batuye mu Bubiligi barwaye indwara ya stroke bityo bikaba ari ngombwa ko abasha kubaba hafi no kubitaho.
Umwunganizi we mu by’amategeko yavuze ko bemera icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, asobanura ko nta mananiza bafite yo gusuzugura urukiko, ahubwo ko ari ukwemera ko habaye impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’umuntu. Yongeyeho ko amategeko ateganya kuri icyo cyaha igihano cy’amande n’igifungo, anagaragaza ko ubushinjacyaha butigeze bugaragaza ko hari irindi perereza ryisumbuyeho ritarakorwa ryatuma afungwa by’agateganyo.


















