Urukiko rwo muri Kenya rwatanze iminsi 21 ku bapolisi kugira ngo bafate abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Campbell Scott, wari ufite imyaka 58. Umurambo we wagaragaye tariki ya 22 Gashyantare, nyuma y’iminsi mike ageze muri Kenya aho yari yitabiriye inama.
Abayobozi batangaje ko Scott yaherukaga kugaragara avuye muri hoteri ari kumwe n’umugabo utaramenyekana, mbere yo gufata tagisi yerekeza mu gace ka Nairobi.
Nyuma yaho, umurambo we wabonetse mu birometero 110 uvuye mu murwa mukuru, aho byakekwaga ko yishwe mbere yo kujugunywa.

Mu iperereza rikomeje gukorwa, umushoferi wa tagisi bivugwa ko yagize uruhare muri uru rubanza ubu ari mu maboko y’inzego z’umutekano, aho akomeje gufasha abagenzacyaha mu gushakisha amakuru y’ukuri.
Kugeza ubu, ibizamini bya toxicology birakomeje mu rwego rwo kugenzura niba Scott yaba yarahawe uburozi cyangwa indi miti yateje urupfu rwe.
Ibimenyetso by’ibanze byerekana ko hashobora kuba harabayeho iyicwarubozo cyangwa ubundi bugizi bwa nabi bwakorewe Scott mbere y’uko yicwa. Gusa, inzego z’umutekano ntiziratangaza amakuru arambuye ku bakekwaho uruhare muri ubu bwicanyi.
Biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza tariki ya 24 Werurwe, aho urukiko ruzasuzuma ibimenyetso bishya bizaba byabonetse no guha uburenganzira inzego z’umutekano bwo gukomeza iperereza.
Abantu benshi barimo abanyamakuru n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bategereje kureba uko uru rubanza ruzagenda, kuko ari kimwe mu byagaragaje ikibazo cy’umutekano w’abanyamahanga basura Kenya.
Ibihugu by’amahanga, cyane cyane Ubwongereza, byagaragaje impungenge ku mutekano w’abaturage babo basura Kenya, basaba ko habaho iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri ku cyateye urupfu rwa Scott.
Inzego z’umutekano muri Kenya nazo zavuze ko zitazihanganira ubugizi bwa nabi no gukorera urugomo abanyamahanga bari mu gihugu cyabo.
