
Umuhanzi w’Umunyamerikakazi Doja Cat ari mu rujijo rw’urukundo nyuma y’uko umukunzi we Joseph Quinn, uzwi cyane muri Stranger Things, avuzwe ko yagaragaye kuri Raya, application y’abamamare bashaka abakunzi, mu gihe Doja we yari aherutse gusubiza ku byavuzwe ko yaba agiye kurushinga.
Doja Cat, w’imyaka 29, na Joseph Quinn, w’imyaka 31, batangaje ko bari mu rukundo ku mugaragaro muri Kanama 2024 ubwo bafotorwaga barimo guhazanya urukundo i Londres, nyuma yo guhuzwa na Noah Schnapp, umukinnyi wa Stranger Things bakorana. Baherukaga kugaragara bari kumwe tariki 27 Werurwe 2025, ku itangizwa ry’umuryango wa filime Warfare i Los Angeles.
Ariko ubu ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko hari uwemeje ko Joseph yongeye gushaka umukunzi binyuze kuri Raya. Uwo muntu yavuze ati:
“Ubwa nyuma babonetse bari kumwe bari bishimye, bari mu birori n’inshuti za Joseph kuri Sunset Tower Hotel.”
Yakomeje agira ati:
“Hashize amezi agera ku munani batangaje urukundo rwabo, ariko ibyo ntibyabujije Joseph kongera kugaragara kuri app z’urukundo.”
“Agarutse kuri Raya kandi biragaragara ko adafunze umutima ku gushaka undi mukunzi—nibyo byumvikana kuko Doja Cat ubwe yigeze kuvuga ko adashyigikiye urukundo rushingiye ku muntu umwe gusa.”
Doja Cat nawe mu kwezi kwa Nzeri 2024 yari yarasubije ku bihuha by’uko yaba yarambitswe impeta, nyuma y’uko afotowe yambaye impeta ku rutoki rujya ku ndangamuntu y’abashyingiwe, ubwo yari mu gitaramo cy’iHeartRadio Music Festival.
Nyuma y’icyo gitaramo, Doja yashyize ubutumwa kuri X (ari bwo bwari Twitter) avuga ati:
“Oya, sinari nambitswe impeta. Ni impeta ya David Yurman nta n’amabuye irimo.”
Gusa yahise asiba ubwo butumwa vuba cyane. Ibyo byakomeje gukurura amarangamutima y’abafana be bari barabonye amafoto ye mu ndirimbo ye Agora Hills, aho yaririmbaga agira ati:
“Rub it in their face, put a rock on her hand” (Bavuge cyane, bamwambike impeta y’agaciro ku kiganza.)
Ibyo byose byabaye nyuma gato y’uko we na Joseph Quinn basohokanye mu buryo butangaje i Londres, aho bagaragaye bafatanye amaboko, baririmbana urukundo rugaragara.

Ibi bibaye kandi hashize imyaka ibiri Doja Cat ashinje Noah Schnapp, wari ufite imyaka 17 icyo gihe, gushyira hanze ubutumwa bwabo bwihariye ku mbuga nkoranyambaga.
Muri ubwo butumwa, Doja yandikiye Noah agira ati:
“Noah, ushobora kumbwira Joseph ngo anyandikire? Yego, afite umukunzi se?”
Noah yasubije amubwira ati:
“LMAO, mwandikire ku DM ze.”
Doja yasubije ati:
“Simenya izina rye kuri IG cyangwa Twitter, nta n’aho nanyura ngo mwandikire.”
Noah yahise amuha konti ya Joseph.
Doja Cat nyuma yavuze mu mashusho ya Instagram Live ko ibyakozwe na Noah byari ‘ubugoryi bwo kuri internet’ ariko agaragaza ko abato bakora amakosa, ati:
“Si byiza gushyira hanze ibiganiro byihariye. Ariko si ikintu gikomeye. Noah ni umwana. Sinzi imyaka afite neza ariko ntabwo arengeje 21.”
Noah nawe yaje gushyira ubutumwa kuri TikTok avuga ati:
“Twabivuganye, nasabye imbabazi. Ndamukunda kandi nstill nkurikira. Nta rwango ruri hagati yacu.”
Mu gihe Joseph atarahitamo kugira icyo avuga kuri aya makuru, inkuru ikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, n’abakurikiranira hafi imyidagaduro bakomeje kwibaza niba koko urukundo rwabo rwarangiye, cyangwa niba ari ibihuha.


