Uruntu runtu muri Zion Temple n’ubusambo dore ko bamwe banafunzwe bazira kwiba.
Nyuma yaho amatorero menshi asabwe gukora yujuje i byangombwa hatangiye kugenda hagaragara tumwe mu tugeso twari twarahishiriwe n’amateraniro yo ku cyumweru dore ko aya materaniro ari nayo baturishagamo akayabo k’ifaranga.
Ku ikubitiro hagaragaye uwitwa NTAMBARA FELIX wamenyekanye muri ZION TEMPLE uyu mugabo biravuga ko yamaze gutabwa muri yombi azira kwiba ( kurara muri hoteli akanarya agashaka gutoroka).
Uyu mugabo hamwe n’umudamu we baherutse gufata hotel mu mujyi wa kigali bajya kuryoshyamo birangira bashatse kugendana ba nyiri hotel amafaranga agera kuri 4,500,000 Rwf.
Haza kandi kongera kuboneka abandi bantu uyu muryango wariye 800.000 Rwf.
Umugabo arafunzwe mugihe umugore we ari hanze ashaka aho ayakura.
Ibintu birakomeye, ntabyubu byoroshye!!!