Colonel Gapanda, uyobora imwe mu maregima y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu Ntara ya Ituri, yitabye ubuyobozi bwa Secteur i Bunia mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 18 Ugushyingo 2025, nyuma y’uko hagaragaye amakuru akomeye akiri gukorwaho iperereza.
Ibi byakurikiye urupfu rutunguranye rwa Captain wari ukuriye kompanyi, wahitanwe n’igico cy’abarwanyi ba CODECO hamwe n’abandi basirikare barindwi bari kumwe, umwe rukumbi ni we warokotse.
Amakuru agera mu nzego z’umutekano avuga ko uyu Captain aherutse kuva mu yindi regima aho yari yagiye gutanga ubutabazi, mbere yo kunga imbaraga mu ya Col. Gapanda. Ku munsi w’ihohoterwa, ngo yari yahamagawe n’abashinzwe imicungire y’ifaranga mu ngabo (S4) kugira ngo aze gufata amafaranga y’abasirikare yari ayoboye.
Umwe mu bayobozi yavuze ati: “Yari yagiye gufata amafaranga y’abasirikare be. Akimara kuyahabwa, yahise afata inzira agaruka ku kazi ke, ariko ahura n’igico cya CODECO gihita kimuhitana.”
Uwarokotse muri icyo gitero yatangaje ko bagiye bahamagawe n’ubuyobozi bwa regima ya Col. Gapanda. Ariko amakuruKasuku Media yabonye yemeza ko ubwo uriya Captain yahamagarwaga, Col. Gapanda ubwe atari abizi, ndetse ntiyanabashije kumubona uwo munsi.
Nyuma y’urupfu rwatangiye gukekwa ko rushobora kuba rufite imvano mu micungire y’amafaranga y’abasirikare, bamwe mu basirikare bashinzwe guhemba muri iyo regima bahise bahamagazwa i Bunia kugira ngo bisobanure. Ni na byo byatumye Col. Gapanda asabwa kwitaba ubuyobozi bwa Secteur mu rwego rwo gutanga ibisobanuro.
Hari amakuru yari yatangiye guhwihwiswa ko ashobora kuba yahamagawe i Kinshasa, ariko inzego z’umutekano zashimangiye ko ibyo atari byo, ko ahubwo yitabye ubuyobozi bwa Secteur i Bunia nk’uko inzego z’ingabo zibyemera mu mikorere isanzwe.
Kugeza ubu, iperereza rirakomeje mu gihe ubuyobozi bw’ingabo mu Ntara ya Ituri burimo gushaka kumenya neza impamvu nyayo y’uru rupfu rutunguranye n’ikoreshwa ry’amafaranga y’abasirikare yari acunzwe.














