
Umufotozi w’ikirangirire Saad Shots yitabye Imana, ubutumwa bw’akababaro burakomeje gusakara
Saad Shots, umwe mu bafotozi b’inararibonye mu ruhando rw’imyidagaduro, ubukerarugendo n’imikino muri Uganda, yitabye Imana ku mugoroba wo kuwa Gatanu, tariki ya 18 Mata 2025.
Uyu musore wari uzwiho kuvuga gake no kugira urugwiro, amazina ye nyayo akaba ari Saad Byakuleka, yari azwi cyane kubera impano idasanzwe mu gufotora, aho ubuhanga bwe yabusangije ibigo bitandukanye byo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Uretse gufotora, Saad Shots yakundaga cyane kugendera kuri moto z’imikino (sports bikes) ndetse no gukora ingendo zitandukanye.
Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’Umuvugizi Wungirije wa Polisi ya Uganda, Luke Owoyesigyire, abinyujije kuri X (yahoze ari Twitter), aho yagize ati:
“Nibyo. Moto ebyiri zagize impanuka ikomeye mu gace ka Bugonga hafi y’Ikigo cya Gisirikare cy’Indege (Air Base).
Bombi bahise bitaba Imana aho impanuka yabereye. Harakorwa ibishoboka byose ngo imirambo yabo ijyanwe mu buruhukiro bwa Mulago City.”
Ubutumwa bwinshi bw’akababaro n’ihumure bukomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri X, aho Saad Shots yari azwi cyane kandi akunzwe.
Imana imuhe iruhuko ridashira.