Uyu munsi i Paris, mu murwa mukuru w’Ubufaransa, haraba ibirori bikomeye byo gutanga igihembo gikomeye kurusha ibindi mu mupira w’amaguru, Ballon D’or. Ni umunsi utegerejwe n’abafana b’umupira hirya no hino ku isi, kuko iki gihembo gifatwa nk’ikimenyetso nyamukuru cy’umukinnyi w’ikirangirire w’umwaka.
Abakinnyi batandukanye bari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iki gihembo barimo Osmane Dembélé, Raphinha ndetse na Lamine Yamal, umusore ukiri muto wigaragaje cyane muri FC Barcelona.
Abakunzi b’umupira barimo kwibaza niba uyu musore w’imyaka mike yagira amateka akomeye yo kuba umwana muto uhawe Ballon D’or.
Bitandukanye n’uko byajyaga bigenda mu myaka yashize, ubu nta mukinnyi n’umwe wigeze amenyeshwa mbere ko ari we uzegukana igihembo. Ibi byongeye gusiga urujijo rukomeye kuko byatumye n’abakinnyi ubwabo basigara bibaza uko bizagenda.
Ubusanzwe, uwagombaga kwegukana Ballon D’or yamenyeshwaga mbere, bikamuha n’umwanya wo kwitegura neza ibirori.
Ku rundi ruhande, ikipe ya Real Madrid yatangaje ko ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nta mukinnyi wayo uzitabira ibi birori. Ibi byatunguye benshi kuko Real Madrid ari imwe mu makipe akomeye ku isi. Ndetse, abakinnyi Lewandowski na Pedri ba FC Barcelona na bo bavuze ko batazaboneka kubera gahunda zo kuruhuka.
Kugeza ubu, haracyari urujijo ku bakinnyi ba Paris Saint-Germain (PSG) niba bazitabira cyangwa niba bazahitamo kuguma iwabo. Ibi birori rero byitezweho byinshi, byaba mu bijyanye n’amateka mashya yo gutanga Ballon D’or, ndetse no mu kugaragaza abakinnyi bashya bashobora kwandika izina ryabo mu mateka y’isi y’umupira w’amaguru.


