Umwuka mubi w’umutekano wongeye kwiyongera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’uko imirwano ikaze yahuje ingabo za FARDC n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 2025, mu mujyi wa Uvira.
Bimwe mu byatangajwe n’inzego z’umutekano byemeza ko abantu bane bahasize ubuzima, abandi 14 bagakomereka. Ariko amakuru Kasuku Media yahawe n’abaturage bo mu gace kaho imirwano yabereye agaragaza ko umubare w’abapfuye ushobora kuba uri hejuru kurusha ibyatangajwe na Leta ya Kinshasa.
Umuturage umwe utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Kugeza ubu ntituramenya umubare nyawo w’abapfuye ni benshi.”
Mu bapfuye, barimo Komanda Lunyuki, umwe mu bayobozi bubashywe n’abarwanyi ba Wazalendo, uzwi nk’ “intwari y’igihe kirekire” muri uwo mutwe. Umurambo we wabonetse ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, ukaba wahise ujyanwa mu bitaro bya gisirikare biherereye muri Uvira.
Bivugwa ko Komanda Lunyuki yarari kuva mu muryango umwe na General Rukemata, umwe mu bayobozi bakomeye ba Wazalendo wishwe mu mezi atatu ashize mu mirwano yabereye Kageregere, ubwo uyu mutwe wagabaga ibitero ku barwanyi ba Twirwaneho barwanira inyungu z’Abanyamulenge mu misozi ya Rurambo.
Imirwano ikomeje gukaza umurego mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko mu mijyi yegeranye Uvira. Abaturage bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga kubera gutakaza umutekano no gusahurwa bikorwa n’impande zombi.
Abatuye mu Karere ka Mwenga na bo bamaze iminsi batabaza, bashinja bamwe mu ngabo za FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo kubasahura ibintu byabo birimo amatungo, ibyo kurya n’ibindi bikoresho by’ingo. Bamwe muri bo bavuga ko basigaye bahunga umujyi bajya mu misozi, abandi bagasenga kugira ngo imirwano ishire.













