โNdagusengera ngo Imana iguhe umugisha ukeneye, byose kugira ngo ubeho neza kandi ufite amahoro atangangwa n’Uwiteka. Isabukuru nziza Lague Byiringiro.โ Aya ni amagambo yuzuye urukundo nโisengesho Uwase Kelia yandikiye umugabo we Byiringiro Lague wizihije isabukuru yโimyaka 25 yโamavuko ku munsi wejo hashize ku wa gatandatu, taliki ya 25 Ukwakira k’uyu mwaka wa 2025.
Ni ubutumwa bwakoze ku mitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bashimiye uyu muryango ukiri muto ariko wubatse ku rukundo nโukwizera Imana. Kelia, umufasha wa Lague, yagaragaje uburyo yishimira kuba afite umugabo uhamye kandi uzi icyo ashaka mu buzima, amwifuriza gukomeza kugira ubuzima burangwa nโamahoro, urukundo nโumugisha uva ku Mana.
Mu mpera y’ukwezi kwa Nzeri 2021 ni bwo Byiringiro Lague na Uwase Kelia basezeranye imbere yโamategeko mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge, basezeranya kubana ubuziraherezo nkโabashakanye mu buryo bwemewe nโamategeko.
Nyuma yโamezi make, ku wa 7 Ukuboza 2021, Lague yagiye gusaba no gukwa Uwase Kelia mu muhango wโakataraboneka wabereye muri Luxury Palace, ahazwi cyane nka Norvรจge, mu Mujyi wa Kigali. Uwo munsi waranzwe nโibyishimo, indirimbo zโurukundo nโibisusurutsuro byerekanye uburyo aba bombi bari bahuje umutima nโinzozi.
Kuri ubu, Lague na Kelia bafitanye abana babiri uwitwa Iliza Isla Nessa ndetse na Owen. Benshi mu nshuti zabo bavuga ko Lague na Kelia ari urugero rwiza rwโurukundo rufitemo Imana, kuko igihe cyose baba bari kumwe baba bafitanye urugwiro, bagafatanya mu bikorwa byo mu buzima bwa buri munsi. Kelia yongeye kwibutsa benshi ko isabukuru atari umunsi wo kwishimisha gusa, ahubwo ari umwanya wo gushimira Imana no guha agaciro abo ukunda.
















