Uwicyeza Pamela, umugore wa The Ben, yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’indirimbo ISI, imwe mu ndirimbo igize album Plenty Love aheruka gusohora. Nk’uko amakuru abigaragaza, Pamela yatanze umusanzu mu kwandika iyi ndirimbo, ikaba ari nayo akunda cyane muri iyi album nshya y’umuhanzi akaba n’umufasha we.
Mu kiganiro cyihariye, The Ben yavuze ko album Plenty Love ari umushinga wihariye kuko igizwe n’indirimbo zivuga ku rukundo, ubuzima, n’amarangamutima anyuranye.
Indirimbo ‘ISI‘ ni imwe mu zagarutsweho cyane, kuko ifite amagambo agaragaza uburyo isi ihinduka, ubuzima bugenda buhindagurika, ariko urukundo rukaguma ari ingenzi mu buzima bwa buri wese.
Pamela, nk’umufasha wa The Ben, yagize uruhare mu gutanga ibitekerezo no gufasha mu gutunganya amagambo y’iyo ndirimbo, bituma iba imwe mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse muri iyi album.
Yatangaje koindirimbo ‘ISI’ imufasha gutekereza ku buzima, ku mibanire y’abantu ndetse no ku ndangagaciro z’urukundo.
Album ‘Plenty Love’ yashyizwe hanze muri Mutarama 2025, ikaba yarakunzwe cyan n’abafana ba The Ben mu Rwanda no hanze yarwo.
Gufatanya n’umugore we muri uyu mushinga ni ikintu The Ben yagarutseho, avuga ko Pamela ari umuntu umuhora hafi kandi umufasha mu buzima no mu rugendo rwe rwa muzika. Ibi bikaba bigaragaza uburyo umuryango uhamye ushobora kuba inkingi ikomeye mu iterambere ry’umuhanzi.

