Guhohotera abasirikare b’Abanyamulenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byongeye gufata indi ntera. Ingabo za AFC/M23/MRDP zigaruriye kamwe mu duce duherereye muri Kivu y’Epfo, mu gihe umwe mu miryango ikomeye ku isi wamaganaga ubugwari bwa FARDC na MONUSCO. FARDC n’abambari bayo bongeye gutsindwa mu kandi gace ko muri Kivu y’Epfo.
Muri RDC, kuba Umututsi bikomeje gufatwa nk’icyaha. Ibi byongeye kugaragarira mu ifungwa rya Colonel Aaron Nyamushebwa, umwe mu basirikare barwaniriye iki gihugu, wafunzwe nyuma y’abandi benshi b’Abatutsi bafungiwe i Kinshasa bazira ubwoko bwabo.
Ku wa Kane w’iki cyumweru, tariki ya 7 Kanama 2025, ni bwo Colonel Nyamushebwa yafashwe mu masaha ya saa sita z’amanywa aho yakoreraga mu gace ka Butembo, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ku munsi ukurikiyeho, tariki ya 8 Kanama, yahise yoherezwa i Kinshasa, aho kugeza ubu ari kubazwa n’urwego rwa DEMIAP rushinzwe iperereza ry’igisirikare.
Umutangabuhamya yabwiye Kasuku Media ko gushyigikira ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi kuri bamwe bisa nko kubura amahitamo. Yagize ati:
“Biratangaje kubona Nyamushebwa wari umwizerwa kuri Tshisekedi ariko akaba amufunze. Nta kindi azira uretse kuba ari Umututsi.”
Kugeza ubu, Abanyamulenge benshi bari mu gisirikare cya RDC bamaze gufungwa bazira ubwoko bwabo. Barimo ba Colonel Ruterera, Major Rugaza, Nyenyeri n’abandi. Abo bose bafashwe mu bihe bitandukanye, ariko ntibigeze bagezwa imbere y’ubutabera ngo baburane. Kenshi bafatwa nk’abagambanyi, nyamara ni bo bakomeje kurwanirira igihugu.
Byongeye kandi, bivugwa ko na General Ndaywel, wahoze ayoboye urwego rwa DEMIAP akaba yari umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, yafunzwe. Nk’uko amakuru abivuga, ashinjwa kuba umugambanyi, nta bindi bimuvugwaho.
