Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid, Vinicius Junior, ari mu munyenga w’urukundo n’uwitwa Virginia, ufite abana batatu, bikaba byaramuteye gushyira ubuzima bwe bwite mu ruhame nyuma y’igihe kinini akundwa n’abakobwa benshi ariko akabigira ibanga. Amakuru y’urukundo rwa Vinicius na Virginia yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko bombi bagaragaye mu mafoto bari kumwe mu biruhuko bya nyuma y’umwaka w’imikino.
Virginia, ubusanzwe uzwi nk’umubyeyi witonda kandi wubaha urukundo, ni umwe mu bagore baharaniye kubaka ubuzima bwe nyuma yo kugira abana batatu ku myaka mike, bikaba byaragaragaje imbaraga n’ubutwari bw’umugore wiyemeje kubaho mu kuri.
Mu minsi ishize, Vinicius Junior yagaragaye ku rukuta rwe rwa Instagram asaba Virginia kutumva ibihuha n’amagambo y’abakobwa bamushinja imico mibi, avuga ko ibyo byose ari ibihuha by’abantu bashaka gusenya urukundo rwe n’umugore akunda.
Uyu mukinnyi yagize ati: “Virginia, urukundo rwacu nirwo rufite ukuri. Abavuga byinshi ntibazi ibyo umutima wanjye utekereza. Ibyo bavuga byose ndabyihanganira kuko wowe urabizi ndagukunda.”
Iri jambo ryanyuze imitima ya benshi, bamwe bashima uburyo Vinicius yahisemo kubaha no gushyigikira umugore ufite abana, abandi bavuga ko ari intambwe ikomeye mu buzima bwe bwite, bigaragaza ko atakiri umusore ushyira imbere ubwamamare, ahubwo ari umuntu wiyumvamo urukundo nyarwo.
Bivugwa ko Virginia yigeze kuba umunyamideli mu gihugu cya Espagne, ndetse inshuti za hafi za Vinicius zivuga ko uyu mukobwa yamuhinduriye byinshi mu mibereho ye, amwigisha kuba umuntu wicisha bugufi no guha agaciro umuryango.
Abafana ba Real Madrid bamwe bagaragaje ko bishimiye kubona umusore wabo akunze koko, bavuga ko “urukundo rutuma n’imikinire ye irushaho kuba myiza”, cyane ko muri iyi minsi Vinicius ari mu bihe byiza mu kibuga, aho atsinda kenshi kandi agatanga ibyishimo ku bafana b’i Los Blancos. Nk’uko bivugwa n’abegereye aba bombi, urukundo rwa Vinicius na Virginia ruri gukura buri munsi, kandi hari abemeza ko bishoboka ko uyu mukinnyi ashobora kumwambika impeta mu gihe kiri imbere.


















