Ikipe ya Chelsea yatangaje ko myugariro w’Ubufaransa, Wesley Fofana, azaba ari hanze y’ikibuga kugeza umwaka w’imikino urangiye, nyuma yo kongera kugira imvune ikomeye ya hamstring yatumye ajyanwa kubagwa.
Ni inkuru ibabaje ku bakunzi ba Chelsea ndetse n’umutoza Enzo Maresca, bitewe n’uruhare runini Fofana yari yitezweho mu mpera z’iyi shampiyona.
Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko, umaze igihe kitarenze imyaka ibiri mu ikipe ya Chelsea, yakunze guhura n’ibibazo by’imvune kuva yagera ku kibuga cya Stamford Bridge.
Muri Nyakanga 2023, Fofana yari amaze kubagwa ivi (knee injury). Iyi mvune nshya ya hamstring yabaye nko kongeraho ku bibazo asanganywe, ibintu bituma ahura n’igihe kirekire cyo kutagaragara mu kibuga.

Itangazo rya Chelsea ryemeje ko Fofana yabazwe kuri uyu wa Gatandatu, ndetse ibikorwa by’ubuvuzi byagenze neza, ariko ntazaboneka mu mikino isigaye ya shampiyona.
Nubwo atazakina, ikipe ivuga ko izakomeza kumuba hafi mu rugendo rwo gukira neza no kongera gusubira ku rwego rwo hejuru.
Uyu mukinnyi wahoze akinira Leicester City, yageze muri Chelsea mu mpeshyi ya 2022 aguzwe amafaranga menshi cyane, ariko kugeza ubu ibibazo by’imvune bimaze kumubuza kugaragaza impano ye uko bikwiye.
Benshi mu bafana ba Chelsea bari bategereje kumubona akina hamwe na Benoît Badiashile cyangwa Axel Disasi, ariko birasa n’aho bazongera gutegereza kugeza umwaka utaha.
Gusa ku rundi ruhande, iyi mvune iha andi mahirwe abakinnyi nka Levi Colwill cyangwa Trevoh Chalobah kwigaragaza mu mikino ya nyuma y’uyu mwaka.
Chelsea iracyarwana no guhatanira umwanya mwiza muri Premier League no gushaka uko yasoza shampiyona ifite icyizere cyo gusubira mu marushanwa yo ku rwego rwo hejuru mu mwaka utaha. Gusa kubura Fofana ni igihombo gikomeye, ndetse bikomeza gutuma ikibazo cy’imvune mu ikipe gikomeza kuba umutwaro kuri Enzo Maresca.
