Abahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Ben na Chance, bateguye igitaramo gikomeye cyiswe Easter Jubilee, kizabera muri BK Arena ku Cyumweru cya Pasika, tariki ya 05 Mata 2026.
Iki gitaramo gitegerejwe n’abatari bake, kikaba kije gikurikira ikiganiro aba bahanzi bazagirana n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 03 Mata 2026, aho bazasobanura byinshi kuri iki gitaramo, intego yacyo n’ibyo abakunzi babo bakwiye kwitega.
Easter Jubilee ntabwo ari igitaramo gisanzwe, ahubwo ni umwanya udasanzwe wo guhimbaza ibyiza bya Yesu Kristo mu buryo bw’umuziki ugezweho kandi wuje ubutumwa bukomeye. Muri iki gitaramo, Ben na Chance bazafatanya n’abandi bahanzi bazwi kandi bakunzwe barimo Papi Clever na Dorcas ndetse na Alicia na Germaine, ibintu bizatuma kirushaho kuba icy’akataraboneka.
Abifuza kuzitabira iki gitaramo bashobora kugura amatike yabo ahantu hatandukanye harimo Zion Temple Gatenga, Foursquare Gospel Church Kimironko, Tecno Shop mu Mujyi ndetse na Uncle’s Restaurant Kicukiro. Ku bashaka koroherezwa n’ikoranabuhanga, amatike araboneka kuri urubuga rwa Ticqet cyangwa ukoresheje kode 51301*01# kuri telefoni yawe.
Nk’inyongera ishimishije, abaguze amatike bifashishije ikarita ya Bank of Kigali bagabanyirizwa 20%, bityo bikaba amahirwe akomeye yo kwizihiriza Pasika mu munezero udasanzwe.
Ntuzacikwe n’iki gitaramo cy’imbonekarimwe kizuzuyemo kuramya no guhimbaza no kunezerwa iki gitaramo cyiswe ‘Easter Jubilee’.




















