Xavi Simons yongeye kubwira amakipe yose ko nta handi ashaka kwerekeza uretse ikipe ya Chelsea. Nubwo hari amakuru yamuhuza na Manchester City ndetse n’andi makipe yo mu Budage n’u Bwongereza, uyu musore yagaragaje ko inzozi ze ziri mu ikipe y’i Stamford Bridge gusa.
Amakuru avuga ko Bayern Munich imaze iminsi ishaka kumwegukana, ndetse n’andi makipe yo mu Bwongereza na yo yaragerageje kumwegera. Ariko, nk’uko bivugwa n’abari hafi ye, Xavi Simons yafunze amayira yose ku bandi bose bamwifuza, ahitamo gutegereza Chelsea kugeza igihe ibibazo byose byakemuka.
Icyakora, kugira ngo uyu mukino w’ubwumvikane ugerweho, birasaba ko Chelsea ibanza kugurisha Christopher Nkunku.
Nkunku na we arimo kuganira n’ikipe ya Bayern Munich, aho ibiganiro hagati y’impande zombi bifatwa nk’ibiri ku rwego rukomeye kandi byizewe.
Xavi Simons arihangana, akazi kose akarekere Chelsea, kuko ari yo kipe yifuza. Uyu mukinnyi w’umudage ukina hagati imbere yugarira no gutera imbere mu izamu, arashaka gukina mu ikipe ibereye umupira we, kandi Chelsea ni yo yonyine iri mu nzozi ze.
Nubwo Manchester City n’andi makipe yo ku rwego rwo hejuru yakomeje kwigaragaza, nta na kimwe cyigeze cyivugwa. Cyane ko Chelsea ni yo nzira imwe Simons arimo gukurikirana, agategereza ko Nkunku yerekeza muri Bayern kugira ngo ikibuga cyuzure neza maze nawe akandagire mu Bururu bw’i Londres.
