Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2025, nibwo habaye inkuru itangaje: “Yaka Mwana yariye inkoko kwa Kasuku iramuhagama!” Benshi babanje kubifata nk’urwenya, ariko si uko byari bimeze. Nk’uko abari aho babitangaje, uyu munsi Kasuku Wamipango, umenyerewe cyane muri sosiyete y’imyidagaduro ndetse no gutumira inshuti ngo basangire agakoko, yari yatumije umunyarwenya Yaka Mwana ngo bazasangire inkoko. Yaka ntiyazuyaje, kuko aho ari hose iyo yumvise ijambo inkoko, ahita avuga ati: “Aha ndahagera n’iyo yaba ari mu nzozi.”
Iyo nkoko yarifite umubiri koko. Abari aho bavuga ko Yaka Mwana ubwo yayiryaga, yabanje kuyitegereza arangije aravuga ati: “Niyo naba ndi i Musanze ukampamagara ngo nze dusangire inkoko, ako kamwanya mpita ntega nkakugeraho vuba vuba, sinabona inkoko ifite igituza kingana uku! Iyi inkoko ifite ibanga ryayo pee!”
Yatangiye kurya buhoro buhoro, ariko kubera uburyo yarafite ifemba ryinshi, byaje kumunanira kuyirya neza, ahita avuga mu rwenya rwe rwa buri gihe ati: “Kasuku we, bitewe n’inyama ndiriye iwawe bigiye gutuma nzinukwa kurya inkoko!”
Abari aho bose basetse cyane, ariko bidatinze batangira kubona ibintu bihindutse. Yaka yatangiye gukorora cyane, agerageza kuvuga ariko ijwi riranga. Kasuku n’abandi bari kumwe batangiye kumuhumuriza, bamuhereza amazi, ariko biranga, doreko byatewe n’ifemba ry’inkoko yarafite bitewe nukuntu yanganaga!
Ibyo byose byarangiye Yaka Mwana yongera gusubirana bisanzwe, ariko ntago yigeze ajya kwa muganga. Nyuma yo kugarura ubuzima, yahise avuga ati: “Ntimukigane imikino yo kotsa inyama nka Kasuku nta mafaranga mufite, kuko wayatamo, Inkoko yampaye yari nini pe!.”

















