Rutahizamu ukiri muto wa FC Barcelona, Lamine Yamal, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru nyuma yo kugaragara yambaye imyenda y’agaciro kadasanzwe ku mukino wahuje Barcelona na Real Madrid.
Hari ku Cyumweru kuri Stade ya Spotify Camp Nou ubwo Barcelona yatsindaga Real Madrid ibitego 2-0, intsinzi yahise inatuma yegukana igikombe cya Shampiyona ya Espagne cya 2025/2026.
Nubwo Yamal atakinnye uwo mukino kubera ikibazo cy’imvune, ntiyabujije abafana n’abakurikiranira hafi umupira kumwitegereza cyane bitewe n’imyambarire ye yihariye ndetse ihenze.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye by’imideli n’imikino agaragaza ko imyenda yose yari yambaye, harimo ikoti, inkweto, isaha ndetse n’ibindi bikoresho, bifite agaciro karenga miliyoni 122 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Uyu musore umaze kuba icyamamare mu mupira w’amaguru ku myaka mike afite, akomeje kwigarurira imitima ya benshi haba mu kibuga no hanze yacyo, aho akunze kugaragara mu myambarire igezweho kandi y’igiciro cyo hejuru.
Abafana ba Barcelona benshi bakomeje kuvuga ko Yamal ari umwe mu bakinnyi bafite ejo hazaza heza cyane, ndetse bamwe bagahamya ko uburyo yitwara no kwiyerekana hanze y’ikibuga nabyo biri kumugira ikimenyabose ku rwego mpuzamahanga.

















