Umuhanzi nyarwanda Yampano yatangaje ko ari mu myiteguro yo gukora ibitaramo bizenguruka umugabane wβu Burayi, mu rwego rwo kwegera abakunzi bβumuziki we batuye muri uwo mugabane no kwagura izina rye ku ruhando mpuzamahanga. Ibi bitaramo bitegerejwe cyane nβabakunzi be, nubwo kugeza ubu ataratangaza amatariki nyayo azatangiriraho ndetse nβimijyi azabikoreramo.
Yampano, uri mu bahanzi bakomeje kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda no hanze yarwo, yerekeje mu gihugu cyβu Bubiligi tariki ya 02 Ukuboza 2025. Uru rugendo rufitanye isano nβibikorwa byβakazi birimo ibiganiro ari kugirana nβabantu nβibigo bimufasha gutegura no gushyira mu murongo iyi gahunda yβibitaramo. Abo bafatanyabikorwa barimo abategura ibitaramo, abashinzwe itangazamakuru nβabandi bafite ubunararibonye mu gukorana nβabahanzi bakorera i Burayi.
Nkβuko amakuru abivuga, intego ya Yampano ni ugushyira ku rwego rwo hejuru ibitaramo bye, akabihuza nβumwimerere wβabafana bβAbanyarwanda nβinshuti zβu Rwanda batuye i Burayi. Biteganyijwe ko ibi bitaramo bizaba bigamije kumenyekanisha indirimbo ze, guteza imbere umuziki nyarwanda no guha amahirwe impano zo mu Rwanda kwigaragaza ku masoko mpuzamahanga.
Nubwo amakuru arambuye ku migi nβamatariki ataratangazwa, abakunzi ba Yampano basabwe gukomeza gukurikira itangazamakuru nβimbuga nkoranyambaga ze kugira ngo bazamenye ibishya ku gihe. Ibi bitaramo bitegerejwe nkβintambwe ikomeye mu rugendo rwβuyu muhanzi mu kuzamura izina rye ku rwego rwβIsi.
















