Umuhanzi Yampano avuga ko ubwo yageraga muri BK Arena ku nshuro ya mbere, agiye kuririmba mu gitaramo cya The Ben, yatunguwe no kubona abantu benshi batekereza ko iyi nyubako ari nini, ariko we akabona ko ari nto.
Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’imyidagaduro Lucky mu kiganiro Versusa gica kuri televiziyo y’Igihugu RTV, Yampano yagize ati: “Nabonye BK Arena nk’ahantu hato, kandi sinumva impamvu abahanzi bakuru batinya kuharirimbira.
Abahanzi bakwiye kuba bumva ko iyi nyubako ari nziza kandi itandukanye, ku buryo bitari ngombwa ko bayitinya. Ni ukuri, abahanzi bakeneye gushyigikirwa n’ubufasha kugira ngo bagere ku ntego zabo, kandi nta mpamvu yo gutinya.”
Yampano yagaragaje ko BK Arena ari umwanya wuzuye amahirwe yo kuzamura umuziki Nyarwanda, byβumwihariko abahanzi bakizamuka bashobora kuyiririmbamo bagakora igitaramo gikomeye. Akomeza avuga ko atari byiza ko abahanzi batinya gukorera muri BK Arena, kandi ko abakunzi bβumuziki Nyarwanda bakomeje kwiyongera, ndetse bakaba basanga ibitaramo byose bibaye muri iyi nyubako bishobora kuba byuzuye abantu.
Mu kiganiro, Yampano yagarutse ku buryo abantu bakwiye kumva ko BK Arena idakwiye gutera bamwe mu bahanzi ubwoba. Yagize ati: “Iyo usuye BK Arena, ubona ko ahantu hose hahagije, ushobora kubona abantu benshi bitabira ibikorwa byβumuco, kandi nta na hamwe hameze nk’ahandi hasigaye, abantu bose bashaka kureba ibyiza byβumuziki Nyarwanda.
Umuhanzi, ntakwiye kwitinya bitewe n’ubunini bwβiyi nyubako, ahubwo agomba kubyaza umusaruro amahirwe ahari.”
Yampano yongereyeho ko BK Arena ari ahantu hatunganiye ibikorwa by’umuco, umuziki, ndetse n’ibindi bitaramo bitandukanye aho umuhanzi wese wifuza gukomeza guteza imbere umuziki we, ashobora guhangana nβibibazo byose ahura nabyo, akagera ku ntego zo gukomeza gukundwa no gukorera ahantu hagezweho mu Rwanda.
Umunyamakuru wa RBA Lucky Nzeyimana ubwo yagiraga ikiganiro n’umuhanzi Nyarwanda Yampano.















