Mu ijoro ryari ritegerejwe na benshi bakunda umupira wβamaguru, byarangiye bibaye inkuru itari nziza ku muntu wari wizeye gutsinda amafaranga menshi. Umuyobozi wa 155AM, uzwi nka Kenny, yisanze mu gihombo gikomeye nyuma yo gutega ko Arsenal iza kwegukana igikombe cya Carabao Cup, ariko bikarangira bitagenze uko yabitekerezaga.
Uyu mugabo yari yateze amafaranga agera kuri miliyoni 2 zβamafaranga yβu Rwanda, yizeye ko Arsenal iza kwitwara neza igatsinda umukino wa nyuma. Gusa ibintu byahindutse mu buryo butunguranye, kuko Manchester City yaje kwitwara neza kurusha uko byari byitezwe, itsinda ibitego 2-0, ihita itwara igikombe.
Ibi byateye igihombo gikomeye Kenny, kuko atatakaje gusa ayo yari yateze, ahubwo yanaburiye inyungu yari yitezwe, ku buryo igihombo cye cyarengaga asaga miliyoni 3 zβamafaranga yβu Rwanda. Ni ibintu byamutunguye ndetse bigaragaza uburyo gutega bishobora guteza igihombo gikomeye iyo ibintu bitagenze nkβuko byari byitezwe.
Abakurikiranira hafi ibijyanye nβimikino nβimyidagaduro bagaragaje ko n’ubwo Arsenal yari ifite amahirwe mu maso ya bamwe, umupira wβamaguru ugira ibyawo, aho ikipe ishobora gutungurana igahindura amateka yβumukino mu kanya gato.
Iyi nkuru yongeye kwibutsa benshi ko gutega bisaba ubushishozi bukomeye no kwirinda gushyira amafaranga menshi ku kintu kidafite icyizere gihamye, kuko ushobora kwisanga mu gihombo gikomeye nkβuko byagendekeye Kenny.
















