
Umuhanzi Ykee Benda yongeye gutera indi ntambwe igana mu gushyingirwa kwa gikirisitu hamwe n’umukunzi we w’igihe kirekire, Emily Nyawira, binyuze mu muhango wa Kukyala.
Uyu muhango wa Kukyala wabaye ku Cyumweru, tariki ya 29 Kamena 2025, i Kiwatule, witabirwa n’abavandimwe n’inshuti za hafi z’aba bombi.
Ykee Benda yashyikirijwe ababyeyi ba Nyawira, maze bemera ku mugaragaro kandi bamuha umugisha mu mibanire yabo.
Aba bombi bari basezeranye ubundi ku itariki ya 13 Kamena 2025, kandi nk’uko byemezwa n’abantu ba hafi yabo, ibindi birori bizakurikiraho bijyanye no gushyingirwa kwa gikirisitu bizaba mbere y’uko uku kwezi kurangira.
Ykee Benda yagize ati:
“Imyaka itatu ishize, nahawe isezerano n’umunyamategeko ukiri muto, ko nzahesha izina rye icyubahiro ndetse n’urugo rwa se, ejo hashize nibwo twatangiye kurisohoza. Yinjiriye mu cyumba kirimo umuryango wose asa neza nk’uko bisanzwe, ntiyabashaga no kugenda neza kubera ibyishimo. Yikubise hasi asuhuza Badman anamusobanurira kuri Se.
Abasaza barahuye bemeranya ku nka n’ihene, natwe nk’abakundana turushaho gushimira Imana. Kukyala ya Emily 2025 – turashimira buri wese wifatanyije natwe. Ubu turitegura ibikurikira!”