Umunyarwandakazi Phionah Kirenga, wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Yolo The Queen, amaze iminsi agarutse ku mbuga nyuma y’igihe kitari gito ataboneka cyane.
Uyu mukobwa usanzwe azwiho ubuhanga mu bijyanye n’imyidagaduro no gukora udushya dukurura abantu kuri internet, yatangaje ko yatunguwe cyane n’ubutumwa bwinshi yakiriye ubwo yongeye kugaragara ku mbuga.
Yolo The Queen yavuze ko atari yiteze ko abantu bakimwitayeho cyane, ahubwo akumva ko igihe yamaze acecetse cyari cyaratumye bamwibagirwa.
Nyamara siko byagenze, kuko ubwo yongeye gushyira ibintu kuri konti ze akoresha ku mbuuga nkoranyambaga, abantu benshi batangiye kumwandikira, abandi batangira kumwoherereza amafaranga mu buryo butunguranye.
Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram, Yolo yagize ati: “Sinzi niba ari urukundo rw’ukuri mungaragariza cyangwa niba hari ababa babeshya, ariko ndatangaye. Hari n’uwanyoherereje amafaranga nta n’impamvu dufitanye, ambwira ko yifuzaga gusa ko menya ko ankunda.”
Yakomeje avuga ko nubwo yari yarafashe igihe cyo kwitekerezaho no kuruhuka ku mbuga, atigeze atekereza ko azasanga hari abantu bagikurikirana ibyo akora ku buryo bwimbitse.
Yagize ati: “Ntabwo nigeze ntekereza ko nzasanga abantu banyitaho gutya. Nari nkeneye akanya ko kuruhuka, nkitekerezaho, no kongera gushyira ibintu ku murongo.”
Uyu mwanditsi w’ibiganiro ndetse n’umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane mu rubyiruko kubera uburyo avuga ibitekerezo bye mu buryo butajenjeka, yavuze ko agiye kongera gusangiza abantu ibitekerezo n’ubuzima bwe bwa buri munsi, kuko yabonye ko hari benshi babikeneye.
Yolo The Queen asoza ashimira abamugaragarije urukundo, abasaba gukomeza kumuba hafi kuko agiye gutangira umushinga mushya w’ubuzima bwe, yibanda ku kubaka imibanire myiza n’ukwigisha urubyiruko kwiyubaha no kwigirira icyizere.
