Umuherwekazi Zari Hassan yongeye kugaragaza ko ababajwe n’imyitwarire y’umugabo we, Shakib Cham, avuga ko adashyira imbere urukundo rwabo uko bikwiye, ahubwo agaha umwanya munini akazi ke.
Ibi byagaragaye ubwo Shakib Cham yari mu kiganiro kuri NRG Radio, aho yahise ahamagarwa na Zari amubaza impamvu atamwoherereje ubutumwa bugufi mbere yo kuva mu rugo. Mu ijwi ryuje agahinda, Zari yamubajije ati: “Kuki watinyutse kubyuka, ukitegura, ukagenda utitaye ku kuba nakwifuriza umunsi mwiza?”
Shakib yasaga n’uwatunguwe n’iki kibazo, ariko yahise asaba imbabazi umugore we, amwizeza ko bitazasubira. Gusa Zari yamugaragarije ko atanyuzwe n’izo mbabazi zisubiramo, avuga ko atari ubwa mbere abona uko kwirengagizwa.
“Sinshaka izo nzitwazo zidashira, sinshaka ko umpanisha amagambo, ahubwo nshaka ko unyereka ibikorwa ko ngufitiye agaciro,” Ni amagambo Zari yabwiraga umugabo we.
Zari Hassan yagaragaje ko kuba umugabo we ahugiye cyane mu kazi kurusha urukundo rwabo bitamushimisha na gato.
Yongeyeho ko nubwo azi ko akazi ari ingenzi, bidakwiye gutuma urugo rugira ubukonje.
Iyi ni imwe mu nshuro nke Zari agaragaza ibyiyumvo bye ku mugaragaro, by’umwihariko ku bibazo by’urukundo rwe na Shakib Cham. Abakurikira aba bombi kuri Instagram n’izindi mbuga nkoranyambaga bagize icyo bavuga kuri iyi nkuru, bamwe bavuga ko ari ibisanzwe mu buzima bw’abashakanye, mu gihe abandi bashimangiye ko Zari afite ukuri kuko urukundo rusaba umwanya.
Nubwo hatamenyekanye uko ibibazo byabo byarangiye, biragaragara ko umubano wa Zari na Shakib Cham ukomeje guhura n’imbogamizi, cyane cyane izishingiye ku myitwarire no gutanga umwanya hagati y’akazi n’urukundo.