Zari Hassan yashishikarije igitsinagore gutanga impano ku munsi w’abakundana.

Zari Hassan yasabye abagore n’abakobwa gutanga impano ku munsi w’abakundana, abasaba kudategereza guhabwa gusa.
Umunyamideri akaba n’umugore uzwi cyane muri Africa, Zari Hassan arasaba abagore kuzagiramo umuhate wo gutanga impano ku bagabo cyangwa abakunzi babo mu gihe cy’umunsi w’Abakundana uzaba tariki 14 Gashyantare 2025.

Zarinah Hassan, uzwi cyane nka Zari the Bosslady, ni umunyamideri, umushabitsi, umuririmbyi, n’umukinnyi wa filime ukomoka muri Uganda. Yavutse ku itariki ya 23 Nzeri 1980, i Jinja, muri Uganda, akaba afite inkomoko y’Abagande n’Abahinde.
Yamamaraye cyane kubera ubuzima bwiza, ubucuruzi buteye imbere, n’imyitwarire ye nk’umugore w’umushabitsi. Yize muri Uganda mbere yo kwimukira muri Afurika y’Epfo, aho yubatse umushinga we w’ubucuruzi, harimo na Brooklyn City College, ishuri ry’imyuga yashinze hamwe n’umugabo we wa mbere Ivan Ssemwanga. (Nyakwigendera)

Ivan yari umugabo wa mbere wa Zari ndetse akaba se w’abahungu be batatu. Yari umucuruzi ukomeye muri Afurika y’Epfo, uzwiho gukunda ubuzima buhenze. Batandukanye kubera amakimbirane yo mu rugo, harimo n’amakimbirane ashingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yitabye Imana mu mwaka wa 2017 azize indwara y’igituntu cy’ubwonko (stroke).
Diamond Platnumz (Uwahoze ari umukunzi we)

Zari yari mu rukundo rukomeye n’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya. Bamaranye imyaka igera kuri ine (4) bakabyarana abana babiri Tiffah Dangote (umukobwa) Prince Nillan (umuhungu) Batandukanye ku 14 Gashyantare 2018 (umunsi w’abakundana) nyuma yo kuvumbura ko Diamond yamucaga inyuma.
King Bae (Umugabo bivugwa ko yarongoye mu ibanga)

Nyuma yo gutandukana na Diamond, Zari yigeze kuvuga ko yashakanye n’umugabo yitaga King Bae, ariko ntiyigeze amwerekana neza mu ruhame. Nta makuru menshi yashyizwe ahagaragara ku rukundo rwabo, kandi ntirwamaze igihe kirekire nubwo Cedric Fourie atewe ishema nokuba umutingannyi (LGBTIQ+)

Shakib Cham (Umugabo we Ubu)
-
Zari Hassan Bosslady n’umugabo we Ubu Zari yashakanye n’umugabo ukomoka muri Uganda witwa Shakib Cham, akaba amurusha imyaka myinshi. Imibanire yabo yakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera itandukaniro ry’imyaka, ariko Zari akomeza kuvuga ko bakundana by’ukuri. Barushinze mu muhango wa kisilamu mu buryo bw’ibanga.
Zari Hassan azwi nk’umugore ukomeye, wihagararaho mu bucuruzi no mu buzima bwe bwite. Nubwo imibanire ye yagiye igarukwaho cyane mu bitangazamakuru, akomeje gutera imbere nk’umugore w’umushabitsi, umunyamideri, umubyeyi, n’icyitegererezo cy’abagore benshi bamureberaho nk’umugore uzi icyo ashaka – Bosslady.