Ku wa kabiri, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangarije Fox News ko Ukraine izatsindwa intambara mu gihe Washington, umuterankunga mukuru wβingabo zayo, igagaritse inkunga.
Umuyobozi wa Ukraniya yavuze ko “byaba ari akaga cyane turamutse dutakaje ubumwe mu Burayi, kandi icy’ingenzi ni ubumwe hagati ya Ukraine na Amerika”.
Perezida wβAmerika watowe, Donald Trump yiyamamaje avugako agiye guhagarika uruhare rwβAmerika mu ntambara ya Ukraine ahubwo aga koresha
amafaranga yβabasoreshwa mu kuzamura imibereho yβAbanyamerika.
Yavuze ko azarangiza intambara yβUburusiya na Ukraine mu masaha 24, atavuze uko azabijyenza.
Abajijwe niba Trump izashobora kugira uruhare kuri Putin guhagarika intambara, Zelensky yarashubije ati: “Ntabwo bizaba byoroshye ariko yego arabishobora kuko akomeye kurusha Putin.
Ku wa kabiri, Ukraine yarashe misile ndende zitangwa na Amerika ku butaka bw’Uburusiya ku nshuro ya mbere, nyuma y’umunsi umwe Amerika itanze uruhushya rwo kuzikoresha.















