Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasabye Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gukora uko ashoboye akajya mu gihugu cye mbere y’uko afata umwanzuro wo kugirana ibiganiro n’u Burusiya.
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri Amerika, CBS, mu gice cyayo kizwi cyane nka 60 Minutes, Zelensky yavuze ko Trump akwiye kujya mu bice byibasiwe n’intambara, akabonera n’amaso ibibazo bikomeye abaturage ba Ukraine barimo, aho kuba afata imyanzuro atarebye ukuri kw’ibiri kuba.
Yagize ati: “Mbere yo gufata umwanzuro uwo ari wo wose, cyangwa kugirana ibiganiro n’uwo ari we wese, ndagusaba kuza ugasura abaturage bacu, abasirikare, ibitaro, insengero, abana bakomerekejwe ndetse n’imva z’abana bishwe muri iyi ntambara.”
Ibi Zelensky yabivuze mbere y’uko u Burusiya bugaba igitero gikomeye mu mujyi wa Sumy, aho abantu 34 bapfuye barimo abana babiri, naho abandi 117 bagakomereka.
Donald Trump ntacyo yari yatangaza ku busabe bwa Zelensky ubwo iyi nkuru yajyaga hanze. Icyakora, iki gitero cyaje kimutunguye, ndetse n’abandi bayobozi ku rwego mpuzamahanga bagaragaza impungenge. Friedrich Merz uteganyijwe kuzayobora u Budage nka Chancelier, yamaganye u Burusiya, abusha gushyira mu bikorwa ibyaha by’intambara.
Nubwo u Burusiya butaragira icyo butangaza kuri ibi birego, hari amakuru avuga ko bwongeye kohereza ingabo nyinshi hafi y’umupaka na Ukraine, mu gihe bukomeje kwitegura indi ntambara ikaze.
