Hashize iminsi mu hanzi hagezweho gusohora indirimbo zagiye zitavugwaho rumwe kubera amwe mu magambo asa naganisha kubusambanyi azumvikanamo,
Mubusanzwe twari tumenyereye ko umuhanzi aba ari indorerwamo ya rubanda gusa iki gihe hatagize igikorwa ibihangano bimwe nabimwe byakoreka imbaga by’umwihariko urubyiruko.
Nyuma yiyo nkubiri twasubije amaso inyuma kasuku iganira na bamwe mubaturage badutangariza indirimbo 10 bakunda gusa nabo babona nta butumwa burimo.
1.Igorofa : iyi nindirimbo y’umusore Mr Kagame yayishyize hanze tariki 16.12.2019 Niyo abenshi bavugako isa niyatangije urugamba ikaba yarakozwe na Iyzo pro.
2.Fata amano:iyindirimbo yahuje abahanzi babiri Bari bamaze gutandukana na bagenzi babo bakoranaga mumatsinda Safi madiba kuva muri urban boys na pratin kuva muri Dream boys amatsinda yagiye yiharira ibihembo byinshi byahatanirwaga hano mu Rwanda nyuma bikarangira asenyutse,iyi ndirimbo yakozwe na producer Clement muri kina music ishyirwa hanze tariki 20.1.2020.
3.Ntiza:iyi ndirimbo yahuje Bruce Melody na Mr Kagame bakunze kugarukwaho muriyiminsi bitewe nindirimbo Bari gukora, nindirimbo yakozwe na made beat hamwe na director Kenny ku mashusho ijya hanze tariki 14.5.2020
4.Do me: Ni indirimbo yabahanzikazi babarizwa munzu ya the mane label isanzwe iyoborwa na badrama,yagiye hanze tariki 27.5.2020 ikorwa na made beat kumajwi naho amashusho akarwa na Balab.
5.Igare:iyi ndirimbo ya mico the best abenshi bahamyako ariyo yatumye yongera kugaragaza mu ruhando rwamuzika mu Rwanda,yagiye hanze tariki 21.6.2020 ikorwa na made beat amajwi,fayzo pro atunganya amashusho yayo.
6.Micro: Davis D nawe wagiye avugwaho gukora indirimbo ziganisha cyane kubusambanyi iyi ndirimbo yayishyize hanze kuri 14.7.2020 ikorwa producer Element amashusho atunganywa na Bagenzi Bernard.
7.Ubushyuhe: iyi Ni indirimbo itaravuzweho rumwe nyuma yuko abasore Bruce Melody na Dj pius bakoreshaga amagambo yari yavuzwe n’umukecuru wo muri nyaruguru bakanayashyira mu ndirimbo yabo bikaza kuvugwako ntacyo bamumariye nyuma yo kubyaza umusaruro amagambo ye,iyi yo yagiye hanze tariki 2.8.2020 ikorwa na made beat Serge girishya ayobora ifatwa ry’amashusho.
8.Saa Moya: iyi iri mu ndirimbo zagarutsweho cyane muriyiminsi Aho Bruce Melody yumvikanye avugamo ikigo kimwe gitwara abantu n’ibintu mu Rwanda nyuma bakaza kumushinja kubasebya, uyumvise wese ntatinda kwemeza ko iyi ndirimbo yuzuyemo uburaya, yakozwe na producer Element amashusho yayo akorwa na Meddy saleh ishyirwa hanze 23.7.2020.
9.Token: iyindirimbo ya young Grace yanditswe na Mr Kagame nyirayo yagiye ahakana kenshi ko itaganisha kubusambanyi gusa benshi mubo twavuganye bayigarutseho ni indirimbo yagiye hanze tariki 31.7.2020, ikorwa na Evydecks.
10.Waki waki remix: Ni indirimbo itaramara igihe isohotse kuko yagiye hanze tariki 20.8.2020 ihuriwemo n’abasore nka ish Kevin,shizzo,bull Dogg,Racine na kizigenza nindirimbo yakozwe na Holybeat amashusho yayo akorwa AB Godwin.
ubwo twavuganaga n’abahanzi bagarutswe muri iki cyegeranyo Bose bagiye bavugako ababashinja kuririmba icyo bise ibishegu no gushishikariza abantu ubusambanyi baba batazi Aho urwego rw’umuziki rugeze ,bongeraho ko bakora indirimbo zishimisha abakunzi babo, gusa hagiye humvikana inkuru zavugaga ko zimwe mu ndirimbo zishobora kuzahagarikwa gusa byahereye mu magambo, abandi bakavugako nta mpamvu yo guhagarika igihangano cy’umuntu .
Ubwo twakoraga iyi nkuru Hari hatarafatwa umwanzuro kundirimbo zavuzweho ibishegu.