John Mahama ntabwo ari umunyapolitiki w’inararibonye gusa, ahubwo ni n’umwanditsi w’umuhanga.
Uyu musaza w’imyaka 65 yayoboye Ghana kuva mu mwaka wa 2012 kugeza mu mwaka wa 2017 kandi ni umwe mu banyapolitiki b’inararibonye bo muri Afurika y’Iburengerazuba. Yakoze mu nzego zose, nk’umudepite, minisitiri wungirije, minisitiri, visi perezida na perezida.
Kera cyane mbere yuko iba umwuga, politiki yagize uruhare runini mu bwana bwa Mahama. Igihe Mahama yari afite imyaka irindwi gusa, ise, minisitiri wa guverinoma, yarafunzwe mu gihe cy’ubutegetsi bwa gisirikare nyuma aza kujya mu buhungiro.
Igihe Mahama yandikaga amatangazo ye mu matora y’uyu mwaka, yabwiye abatora ati ” Igihugu cya Ghana igana mu nzira mbi kandi ko igomba gutabarwa”.
Ariko abanenga bavuga ko ashobora kuba atari we muntu ukwiye aka kazi, bitewe n’uko ubuyobozi bwe bwibasiwe n’ibibazo by’ubukungu ndetse na ruswa.
Urugendo rwa Mahama rwatangiye mu 1958, yavukiye mu mujyi wa Damongo uherereye mu majyaruguru. Nyuma yimyaka mike yimukiye mumurwa mukuru, Accra, kubana na se, Emmanuel Adama Mahama.