Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wavuze ko abashinzwe umutekano bafunze abandi bana babarirwa mu magana, bamwe muri bo bakaba bamaze iminsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, kuva mu kwezi gushize ibyavuye mu matora byatangajwe.
Igihugu cya Afurika yepfo cyugarijwe n’imvururu nyuma y’uko umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi bitangajwe ko yatsinze amatora yo ku wa 9 Ukwakira nubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ari uburiganya ndetse n’indorerezi mpuzamahanga banenga ayo majwi, harimo n’itsinda ry’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi.
Abategetsi ba Mozambike ntibatanze ibisobanuro birambuye ku mubare w’abantu bishwe cyangwa bafunzwe muri iyo myigaragambyo, ariko bakavuga ko imyigaragambyo yahindutse urugomo bityo bikaba ngombwa ko bahosha abashinzwe umutekano.
Daniel Chapo byatangajwe ko yatsinze amatora ku wa 24 Ukwakira, ninako Chapo yiteguye gusimbura Perezida Filipe Nyusi, umaze manda ebyiri zose ari ku butegetsi.
Ishyaka rizwi ku izina rya Frelimo, ryakunze gushinjwa kuba ryariganye amatora kugira ngo umuyobozi wabo agume ku butegetsi. Habayeho imyigaragambyo nyuma y’amatora yabaye mu mwaka ushize wa 2023, ariko iyi myigaragambyo yabaye ikibazo gikomeye ku butegetsi bwa Frelimo.
Iyi myigaragambyo, abaturage bisutse mu mihanda mu murwa mukuru wa Maputo, no mu yindi mijyi minini itandukanye, ni nyuma yuko abantu babiri bakuru batavuga rumwe n’ubutegetsi bishwe n’abantu bitwaje intwaro batigeze bamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 18 Ukwakir, dore ko ishyaka ryabo ryise ubwicanyi bwa politiki.
Mondlane yavuye mu gihugu kubera gutinya umutekano muke, yavuze ko nyuma y’uko umwunganizi we ari umwe mu bayoboke babiri batavuga rumwe n’ubutegetsi bishwe ubwo imodoka barimo yaterwaga amasasu mu muhanda wo mu mujyi wa Maputo. Nta muntu n’umwe wigeze atabwa muri yombi muri ubwo bwicanyi.
Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ivuga ko byibuze abantu 30 bishwe n’inzego zishinzwe umutekano.
Igihugu cy Mozambique cyatangaje ko abapfuye bagera kuri 50, naho Abavoka bo muri Mozambique bavuze ko mu ntangiriro z’uku kwezi ko babonye irekurwa ry’abantu barenga 2,700 bari bafunzwe n’inzego z’umutekano, benshi muri bo bari ingimbi.
Abaturage bo muri Mozambique bigaragambye mu mujyi wa Maputo, nyuma yuko batishimiye ibyavuye mu matora yo ku wa 21 Ukwakira 2024.